Lydia Jazmine yageze i Kigali gufata amashusho y’indirimbo afitanye na Bwiza

Lydia Jazmine uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda yageze i Kigali gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bwiza yitwa True Love’ iherutse gusohoka kuri alubumu ye nshya yise ‘’The one and Only’’.
Uyu muhanzikazi yasesekanye I Kigali mu Ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025 yakirwa n’Umuyobozi wa KIKAC Music, Jean Claude Uhujimfura.
Iyi alubumu igizwe n’indirimbo 15 yasohotse 25 Nyakanga 2025, ikaba ari yo ya mbere uyu muhanzi yasohoye nubwo asanzwe afite izina rikomeye mu muziki wa Uganda.
Uretse gufata amashuho y’indirimbo, Lydia Jazmine ari mu Rwanda kumenyekanisha iyi Alubumu
Ubusanzwe yitwa Lydia Nabawanuka ariko abenshi bamumenye nka Lydia Jazmine, izina yahawe na Radio&Weasel ubwo bamusinyishaga nk’umuhanzi wo kubafasha mu majwi.
Uretse aba, yanafashije mu bitaramo abarimo Sheebah Karungi na Bebe Cool mbere y’uko asohora indirimbo ye ya mbere mu 2014.


