Lionel Sentore yibutse ibihe byiza yagiranye na Nyirakuru

Umuhanzi mu njyana gakondo Lionel Sentore yagaragaje ibihe byiza atazibagirwa aherutse kugirana na Nyirakuru Mukarugagi Ancille uherutse kwitaba Imana.
Lionel Sentore uherutse mu Rwanda muri Nyakanga, ubwo yari yazanywe no gutaramira Abanyarwanda anabamurikira Alubumu ye yise ‘Uwangabiye’ mu gitaramo yakoze cyabaye mu ijoro ry’itariki 27 Nyakanga 2025 yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ibihe byiza aherutse kugirana na we.
Abinyujije mu mashusho atandukanye yasangije abamukurikira kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa yagaragaje ari kumwe na nyirakuru bakina igisoro n’ibindi.
Yanditse ati: “Umugisha warawumpaye pe, ruhukira mu mahoro nyoguku (Grandma) wampaye byose.”
Massamba Intore aherutse kubwira Imvaho Nshya ko umubyeyi wabo yitabye Imana nyuma y’imyaka myinshi yari amaze arwaye, yitabye Imana ubwo yari mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye.
Uwo mubyeyi yitabye Imana tariki 18 Nzeri 2025 ku myaka 83, akaba yaritabye Imana nyuma y’imyaka 13 umugabo we Sentore Athanase atabarutse.
