Liberia yishimiye kwigira ku mutekano wo mu muhanda mu Rwanda

Mu ruzinduko intumwa za Liberia zirimo rwatangiye ku wa Mbere taliki ya 13 Gashyantare, ku wa Gatatu zasuye icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, by’umwihariko bagamije gusobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu kubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Iryo tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, wabashimiye kuba barahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Polisi y’u Rwanda.
Iri tsinda ry’intumwa zagejejweho inshamake ku bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu gihugu, cyibanze ku bikorwa by’amashami atatu ya Polisi ariyo; Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (AIC) n’ishami rishinzwe ibizami no gutanga impushya (TL).
Amategeko n’ingamba Polisi yafashe zirimo gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gukangurira abaturage gukoresha umuhanda neza birinda impanuka biri mu by’ibanze bifasha Polisi gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda harimo uburyo bwo kubika amakuru yuzuye, gushyira akaringanizamuvuduko mu binyabiziga, uburyo bugezweho bwo kugenzura ibinyabiziga, kwifashisha kamera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku mihanda, mu masangano n’izimukanwa n’ibindi.
Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru, hakorwa inyemezabwishyu ku mande yishyurwa ku makosa yo mu muhanda n’ibyafatiriwe bifitanye isano nayo. Ikoranabuhanga ryifashishwa kandi mu gihe cyo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cyangwa mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga n’ahandi.
Kamera zo ku mihanda na zo zifashishwa mu kubahiriza umuvuduko wagenwe hakaba n’izishyirwa mu masangano y’imihanda zifashishwa mu kugenzura abayobozi b’ibinyabiziga barenga ku mategeko bakinjira mu masangano igihe amatara amurika yerekana umutuku.
Itsinda ry’intumwa zo muri Liberiya zaturutse mu nzego zitandukanye, zirimo Polisi na za minisiteri, zabajije byinshi ku bijyanye no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’imicungire y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda.
DIGP Ujeneza yabasobanuriye ko amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda bigomba kubahirizwa na buri wese, nta kurobanura, kandi ibyo bikaba bimaze kuba umuco.
Yagize ati: “Kuri moto buri wese asabwa kwambara ingofero yabugenewe (kasike) kandi utwaye ikinyabiziga wese agomba kubahiriza umuvuduko wagenwe, gutwara gusa igihe atanyweye ibisindisha no kubahiriza ibindi bisabwa kugira ngo hirindwe impanuka mu muhanda. Ibinyuranye n’ibyo, hari ingamba zihamye z’ibihano, birimo no gucibwa amande.”
Yakomeje avuga ko hanakorwa ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda nk’igikoresho cy’ingenzi mu kwibutsa abawukoresha gufata ingamba zo kwirinda amakosa yateza impanuka bitari ku mpamvu zo gutinya ibihano ahubwo bikaba ku bw’amahitamo kugeza ubwo biba umuco.
Samuel C. Wonasue, ukuriye itsinda ry’intumwa riri mu ruzinduko mu Rwanda, akaba n’umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Liberiya, yavuze ko uruzinduko rw’iminsi 5 bazamara mu Rwanda ruzabafasha kwigira byinshi ku mikorere y’inzego zo mu Rwanda.
Yagize ati: “Hari byinshi dukwiye kwiga no gukopera mu Rwanda, harimo n’ingamba zashyizweho mu gucunga umutekano wo mu muhanda.”
Iri tsinda ry’intumwa zo mu gihugu cya Liberia nyuma zasuye ibikorwa remezo n’amwe mu mashami ya Polisi arimo ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya za Kamera zo mu muhanda n’icyicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
