Libani yibasiwe n’amapfa, yugarijwe n’ibibazo biremereye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Hashize imyaka ibiri yikurikiranya, Libani yibasiwe n’amapfa akomeye, byateje ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima, ubuhinzi n’amashanyarazi, ikaba yugarijwe n’ibibazo biyiremereye.

Mu mezi make ashize, imisozi miremire ya Libani yahoze itoshye yagiye ihinduka ibara, ahagaragaraga amabara y’irabura n’umuhondo bigenda byiyongera, byinjira ku cyatsi kibisi, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri i Beyrouth, Paul Khalifeh

Henri Sakr, umuhanga mu by’ubuhinzi, ahangayikishijwe n’uburyo n’izo mpinduka.

Yagize ati: “Urebye n’amaso yawe gusa, ushobora kubona ahantu hanini amashyamba yumye mu mashyamba yose ya Libani. Amazi ntakibasha kugera ku mizi mito y’ibiti, biteye ubwoba cyane!”

Icyo gihugu kirimo kwibasirwa, mwaka wa kabiri wikurikiranya, n’amapfa mabi cyane mu mateka yacyo.

Assem Sarkis, umuhinzi wo mu gace ka Kesrouan ku musozi wa Libani yagize ati: “Nta mvura ikiri kugwa! Kandi nta mvura nyinshi yitezwe mu byumweru biri imbere. Ibihe ni bibi cyane.”

Libani yaguyemo imvura nyinshi mu gihe cy’itumba rya 2024-2025, aho Beyrouth yabonye milimetero 382 gusa ugereranyije na milimetero 1051 mu mwaka wari wabanje, mu gihe  impuzandengo y’igihugu ku mwaka ari milimetero 800.

Mu kiyaga cya Qaraoun, cyari ikigega kinini cy’amazi muri Libani, giherereye mu kibaya cya Bekaa mu burasirazuba, amazi yaragabanyutse kugeza ku rugero rwo hasi, ahabonetse metero kibe miliyoni 45 muri uyu mwaka, ugereranyije na miliyoni 230 mu 2024. Impuzandengo y’umwaka ni metero kibe miliyoni 350. Metero kibe miliyoni 60 zisigaye mu kiyaga ntizikoreshwa bitewe n’umwanda ukabije.

Paul Abi Rached, perezida w’ishyirahamwe Terre Liban, yagize ati: “Amapfa agira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima. Bituma amazi agabanyuka cyane, amasoko n’imigezi bigakama, ndetse n’ubutaka n’amashyamba bikangirika vuba. Inkongi z’umuriro zirimo kwiyongera, amashyamba arimo gutakaza ubushobozi bwo kurema ibicu bitanga imvura, ibinyabuzima bikaba biri mu kaga.”

Amapfa amaze igihe kirekire arimo gukarishya ubutaka bw’ubuhinzi no kandi umutekano w’ibiribwa mu gihugu uri mu kaga.

Henry Sakr abisobanura agira ati: “Mu gihe imvura igwa ari nke mu mwaka wa kabiri wikurikiranya, amazi arimo kugabanyuka cyane, bikagira ingaruka ku bimera mu buryo butaziguye kandi budasubirwaho. Inzego zose z’ubuhinzi zagizweho ingaruka n’aya mapfa. […], ubworozi ni bwo butazahajwe n’amapfa, gusa nabyo hibazwa ngo mu gihe kingana iki?”

Ibrahim Tarchichi, perezida w’ishyirahamwe ry’abahinzi, yatangarije itangazamakuru ati: “Amakuru y’ikirere agaragaza ko hari undi mwaka w’amapfa uturindiriye. Uduce duhingwa tuzagabanyuka cyane n’ubwiza bw’umusaruro. Igihombo kizaba kinini cyane.”

Ku bijyanye n’amashanyarazi, kugabanyuka kw’amazi mu migezi byatumye inganda z’amashanyarazi zikomoka ku mazi zifungwa kuva mu mpeshyi no mu ntangiriro z’impeshyi, cyane cyane izifitanye isano n’ikibaya cy’uruzi rwa Litani, ari narwo runini muri Libani. Ibyo byagabanyije cyane ingufu z’amashanyarazi mu turere dutandukanye twa Libani.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE