Levixion yashimiye Yago wamushyigikiye mu bukwe bwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Levioxion yashimiye Yago ku bwo kwitabira ubukwe bwe.
Uyu muhanzi uherutse gukora ubukwe bwiza bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho yashyingiranywe n’umukunzi we Desire Luzinda bari bamaze igihe bakundana kandi na we akaba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yifashishije Imbuga nkoranyambaga yasangije abamukurikira ifoto imugaragaza arikumwe na Yago bishimanye ayiherekeresha amagambo amushimira.
Yanditse ati: “Yewe muvandimwe wanjye, ndashaka kugushima cyane ku bintu byose witabiriye mu bukwe bwacu, imirimo no kuduhesha umugisha ukoresheje impano yawe. Komeza kuba umuntu mwiza ntuzigere uhindura umutima wawe, komeza ugire inzozi ngari, ibyiza byose bitarakuzaho bizaza.”
Yago akibibona yahise asubiza ati: “Nagombaga kuhaba wa mfura we kuko nawe warahambereye igihe nagushakaga. Ndagukunda kandi ndakubaha.”
Yago yagaragaye ari mu basore bari bambariye Levixion mu muhango wo gusaba no gukwa ariko kandi anabaririmbira indirimbo yise ‘Suwejo’ yishimiwe n’abatari bake.
Lavixion avuze ibi mu gihe hashize iminsi mike indirimbo ya Yago yise ‘Vis a Vis’ igaragaye mu ndirimbo zigize umushinga wa Alubumu wahurijweho abahanzi batandukanye b’Isi yose yiswe ‘The World Album– International Artists Project’ yashyikirijwe abategura irushanwa rya Grammy Awards 2026 mu cyiciro cya Best Global Music Album.
Levixion na Desire Luzinda bakoze ubukwe tariki 15 Kanama 2025, aho bwerekanwe na MTN Uganda ibinyujuje muri ‘Application’ yayo ya ‘Yotv Channels’, uwifuzaga kubukurikirana yishyuraga amashiringi ya Uganda agera ku 4000, ahawanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga 1500.