Leta y’u Rwanda yigomwe ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli

Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 64 cyiyongereho 31 kuri litiro na ho icya Mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga 121 cyiyongereho 61 kuri litiro.
Itangazo ryatanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rigaragaza ibiciro bivuguruye bigomba kubahirizwa i Kigali, uhereye ku wa 6 Werurwe kugera ku wa 05 Gicurasi 2022, rivuga ko igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,256 kuri litiro na ho icya Mazutu ntikirenge amafaranga y’u Rwanda 1,201 kuri litiro.
Igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 1 225 kuri litiro mu gihe icya mazutu cyari ku mafaranga 1 140.
Iki cyemezo cyo kwigomwa cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Iyi gahunda Leta yayitangiye muri Gicurasi umwaka ushize hirindwa ririya zamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda.