Leta yijeje gufasha imiryango y’abagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda  yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo n’abakomerekeye mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori nwaguye ku batunganyaga umusaruro abantu 11 bagahita bahasiga ubuzima n’abandi benshi bagakomereka. 

Ni impanuka yabaye ku wa Gatanu, bikaba bikekwa ko yatewe n’umuyaga wahushye kuri ubwo bwanikiro bwarimo umusaruro mwinshi w’ibigori byari bimanitse ku biti bivugwa ko na byo byari byaramunzwe. 

Abakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka, bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga. 

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba hafi no gutanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyo mpanuka. 

Ubwo bwanikiro bwaguye ku bantu buherereye mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abahuye n’ibyo byago ni abaturage bibumbiye muri Koperative y’abahinzi bishimiraga umusaruro mwishi babonye mu gihembwe gishize cy’ihinga. 

Uretse gufata mu mugongo iyo miryango, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire zigiye gushyirwamo imbaraga mu gukumira impanuka nk’izo mu gihe kiri imbere.  

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje ko hatangiye iperereza ryimbitse ku ntandaro y’iyo mpanuka. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE