Leta yemereye ishimwe abaka fagitire ya EBM

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Umuguzi uzasaba inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM) akayihabwa, yemerewe ishimwe ringana na 10% by’agaciro k’umusoro ku nyungu wagaragajwe kuri iyo nyemezabuguzi.

Ni ibyatangajwe mu kiganiro cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, cyibanze ku Mateka ya Minisitiri n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Gashyantare 2024 ategerejwe gusohoka mu Igazeti ya Leta.

Ni ikiganiro cyayobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Ndagijimana Uzziel afatanyije na Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Bizimana Ruganintwari Pascal.

Biteganywa ko mu minsi iri imbere, umuguzi uzajya asaba inyemezabuguzi ya EBM akayihabwa azajya ahabwa ishimwe.

Iteka rya Minisitiri riteganya ko umuguzi wasabye kandi agahabwa inyemezabuguzi ya EBM yemererwa ishimwe ringana na 10% by’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro ugaragara kuri iyo nyemezabuguzi.

Ku rundi ruhande, usora ufite ibirarane by’imisoro atamenyekanishije akigaragaza ku bushake mu buyobozi bw’imisoro mbere y’uko amenyeshwa ko azagenzurwa, akurirwaho inyungu z’ubukererwe n’ibihano bijyanye no kutishyura no kutamenyekanisha umusoro, nyuma y’igenzura rikozwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Izi mpinduka zikubiye muri amwe muri ayo mateka ya Minisitiri yemejwe.

Mu gihe umuguzi asabye inyemezabuguzi ntayihabwe, akabimenyesha Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, azajya ahabwa igihembo cy’inyongera kingana na 50% by’ibihano bicibwa utatanze inyemezabuguzi.

Minisitiri Dr. Ndagijimana na Komiseri Mukuru wa RRA Pascal Bizimana Ruganintwari, basobanuye ko aya mateka ya Minisitiri aje yunganira izindi ngamba zashyizweho mu rwego rwo korohereza abasora no kongera umubare w’abasora.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yagize ati: “U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kuzamura umubare w’abasora no koroshya umusoro; ariko haracyari byinshi byo kunozwa. Aya mateka ya Minisitri aje kudufasha kurushaho kunoza imikorere mu ikusanywa ry’imisoro, kandi tuzi neza ko umusoro utanzwe neza ufite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu”.

Aya mateka ya Minisitiri azatangira gushyirwa mu bikorwa amaze gusohoka mu Igazeti ya Leta.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE