Leta yatangiye koroshya iboneka ry’ibikoresho bishyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG iratangaza ko kuri ubu bishoboka ko abaturage babyifuza bashobora gutandukana no koga cyangwa kogesha ibikoresho byo mu rugo amazi akonje, bakaba bakoresha amazi ashyushye bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho rikoresha imirasire y’izuba bizwi nka Solar Water Heater.
REG ibinyujije mu Kigo cyayo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL); ku bufatanye na Leta y’u Rwanda yashyiriyeho abakiliya uburyo buborohereza kubona ibyuma bishyushya amazi hakoreshejwe ingufu ziva ku mirasire y’izuba aho Leta y’u Rwanda yageneye inguzanyo itagira inyungu uwifuza ibyo byuma.
Bamwe mu baturage batangiye gukoresha ibyo byuma bavuga ko kuva batangira kubikoresha babonye impinduka.
Mukwindi Marie Ange ni umwe muri abo baturage utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.
Yagize ati: ‘’Ama unite twakoreshaga mu kwezi yaragabanyutse cyane bitewe n’uko twahagaritse ibyuma bishyushya amazi bikoresheje umuriro w’amashanyarazi, ibi byuma rwose bikora neza.”
Habinshuti Aimable na we atuye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Yagize ati: ‘’Hari impinduka nini yagaragaye kuva natangira gukoresha ibi byuma bishyushya amazi ku muriro w’amashanyarazi naguraga buri kwezi, byongeye kandi na Gazi n’amakara twakoreshaga mu rugo nabyo byaragabanyutse cyane kuko ariya mazi aba ashyushye cyane ku buryo uyavoma uhita uteka icyayi, igikoma ndetse n’ibyo kurya.”
REG ivuga ko ibi byuma kuri ubu birimo kuboneka mu ngero zitandukanye kandi ku giciro kijyanye n’amikoro ya buri wese.
Umuturage atanga hagati ya 250,000 na 857,000 y’ u Rwanda, REG/EDCL ikamuguriza amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda ( 1 300 000 Frw) yishyurwa mu gihe cy’ amezi 24 angana n’imyaka ibiri.
Mupenzi Marcellin, Umuyobozi muri REG ushinzwe ikwirakwizwa ry’ibyuma bishyushya amazi bikoresheje imirasire y’izuba mu Rwanda, yadutangarije ko kuri ubu hari gahunda yo korohereza abantu bose bashaka ibyo byuma.
Yagize ati: “Nyuma yo kubona ko abaturage bagorwa no kubona ibyuma bishyushya amazi kubera ko bihenze niyo mpamvu REG ku bufatanye na Leta y’u Rwanda yatangiye gushaka uburyo abaturage babyifuza bagurizwa amafaranga yo kugura ibyo byuma adafite inyungu noneho bagahabwa ibyo byuma ku nzu zabo noneho bakajya bagenda bishyura gake gake buri kwezi ariko icyo kibazo kigakemuka mu buryo burambye.”
Ibyo byuma bitangwa na sosiyeti zigenga zifitanye amasezerano na REG-EDCL zigera kuri 7 ari zo Intertech Ldt, Kolmena Group Ltd, Munyax Eco Ltd, Solektra, Hello Renewables Ltd, Neseltec Ltd na Tekaccess Ltd.
REG itangaza ko kuri ubu hamaze gutangwa ibyuma bigera kuri 3,579 mu gihugu hose, kandi ko hari gahunda yo gutanga ibi byuma nibura ku ngo 10 000.
