Leta izakomeza kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda ~ Depite Mukabagwiza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Depite Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, atangaza ko amahitamo y’Abanyarwanda bashima ari uko yabaye ubumwe bwabo, inkingi yubakirwaho ibiramba. 

Yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki 22 Mata 2023 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima by’umwihariko abiciwe mu mbuga ya St Famille.

Ni Abatutsi bari bahungiye muri St Famille, St Paul no mu kigo cy’Ababikira b’Abakalikuta baturutse mu yahoze ari segiteri Rugenge na Muhima. 

Depite Mukabagwiza yijeje ko ubumwe bw’Abanyarwanda buzakomeza kwitabwaho uko bishoboka kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho.

Yagize ati: “Turabizeza ko Leta izakomeza kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda no kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyemeza ko itazongera kubaho”. 

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse, IBUKA, mu rugendo rwo kwiyubaka. 

Ni mu gihe insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuke Twiyubaka”. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza, ashima uruhare rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishoboye bafasha bagenzi babo kugira ngo biyubake kandi biteze imbere. 

Yizeza kandi ko abarokotse Jenoside batishoboye Akarere kazakomeza kubaba hafi, hitabwa cyane ku badafite amacumbi ndetse no gusana atameze neza.

Yakomoje ku kubungabunga no gusigasira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside. Ati “Uyu mwaka tuzubaka urwibutso rwa Mageragere kuko na rwo ruri muri ebyiri tuzubaka zifite amateka yihariye”. 

Mu buhamya bwatanzwe na Nduha Uwamariya Angelique warokotse afite imyaka 12 akarokokera St Famille avuye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yashimye Inkotanyi zamurokoye akavuga ko afite umukoro wo kubaho neza.

Yakomoje ku mazina y’abicanyi bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri St Famille. 

Aba abahurizaho na Depite Mukabagwiza ndetse no mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Evode Uwizeyimana havuzwe cyane Padiri Wensisilas Munyeshyaka wagensanaga imbunda nto yo mu bwoko bwa Pisitole, Renzaho Tharcisse, Nyirabagenzi Odette, Mukamatamu, Mukankundiye n’abandi bicanyi bishe Abatutsi baturukaga hirya no hino mu Mujyi  wa Kigali. 

Kwizera Bertin, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyarugenge, yagaragaje ko hakiri abakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yasabye urubyiruko rugenzi rwe gushishoza no guharanira kumenya amateka nyakuri ya Jenoside. 

Yagaragaje ko hari urubyiruko rwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi rushyigikiwe na Leta yateguye Jenoside ikayishyira mu bikorwa ariko ko ku rundi ruhande, hari urwahagaritse Jenoside.

Ati “Ni amateka tugomba kwigiraho”.

Depite Edda Mukabagwiza (Iburyo), Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa (Hagati) na Ngabonziza Emmy Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge (Foto Kayitare J. Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE