Leta ishobora kugura Nobilis Hotel ikayihindura ibiro

Guverinoma y’u Rwanda iri mu bigo byagaragaje ko byifuza kugura “Hoteli Nobilis” iherereye mu Kiyovu, Akarere ka Nyarugenge, ikaba iherereye muri metero nkeya uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati, ikaba ishobora kuzahindurwamo ibiro.
Byakomojweho na Marie Ange Hakiba Ingabire, Umuyobozi Mukuru w’Ingengo y’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), wari mu bayobozi bitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri.
Ingabire avuga ko kugura iyi nyubako imaze imyaka itandatu idakorerwamo ubucuruzi bw’amahoteli byaba ari ukongera ubushobozi bwa Guverinoma bwo guha ibiro ibigo bya Leta.
Ati: “Nta yindi gahunda y’iyi nyubako usibye kuyikoresha mu kuzuzanya n’izindi nyubako za Leta mu bijyanye na gahunda yo kwakira ibigo bya Leta”.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA) gishaka gukemura ikibazo cy’amafaranga atangwa mu gukodesha ibiro by’ibigo bya Leta angana na miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.
Kugeza ubu, Leta ikodesha metero kare 85 000 (m2) z’ibiro by’ibigo 35 bya Leta birimo n’inkiko.
Perezida wa PAC Valens Muhakwa, abajije niba inyubako nka Hoteli ikwiranye n’ibiro by’abakozi ba Leta, cyangwa niba kuyigura byasaba amafaranga y’inyongera ku ruhande rwa Guverinoma kugira ngo ivugururwe.
Ingabire yavuze ko bizasuzumwa hashingiwe ku nama zizatangwa n’Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), ari na cyo kigo gishinzwe kubaka inyubako rusange, no gucunga ibibanza bya Leta, n’ibindi bikorwa bijyanye n’inyubako.
Ati: “Sintekereza ko dushobora kugera ku rwego rwa nyuma tutabanje kubisuzuma no kubibonera igisubizo.”
Dianah Mukundwa, Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life Assurance Company Ltd ifite Nobilis Hotel, yabwiye PAC ku ya 22 Nzeri ko kugurisha amahoteli byafasha kunoza imikorere yayo nyuma yuko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaje ko hazamo ibinyoma.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari yarangiye ku ya 30 Kamena 2022, ivuga ko iyi hoteli kuva yarangira mu 2017 itigeze ikoreshwa.
Gusa Mukundwa yabwiye Abadepite ko Nobilis Hotel yubatswe mu mwaka wa 2016. Yavuze kandi ko hari umushoramari wigeze gushaka iyo hoteli akayikoresha ku masezerano y’ubukode, akajya yishyura binyuze mu byo yinjiza mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Ati: “Ni umutungo umaze imyaka igera kuri irindwi utarabyaye inyungu ku ishoramari.”
Yagaragaje icyizere ko kugurishwa kwayo bizafasha kwishyuza miliyari 6.9 z’amafaranga y’u Rwanda yayishowemo.
Nk’uko byemejwe na The New Times, ubuyobozi bwa SONARWA bwerekanye ko iyo nyubako y’amagorofa 7 iri kuri hegitari 0.524, ifite parikingi ya kaburimbo y’imodoka 200, hamwe n’ibiro.
Ifite ibyumba 61 bigizwe n’ibyumba 30 bisanzwe, ibyumba bine bya babiri, ibyumba 22 by’ubuyobozi, ibyumba bitanu bifite n’uruganiriro, aho gukorera inama n’ibirori, inzu yo guturamo na pisine.
KAMALIZA AGNES