Leta irimo kwiga ku mategeko akurura abashoramari mpuzamahanga

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Rwanda iri kwiga ku mategeko yitezweho kurushaho kohereza abashoramari mpuzamahanga baza gushora imari mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura umusaruro n’ubukungu bw’Igihugu.

Byakomojweho ubwo hatangizwaga umwiherero  w’Ababaruramari b’Umwuga ubaye  ku nshuro ya 12 wiga ku misoro wateguwe na ICPAR wabereye mu Karere ka Rubavu 

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Bizimana Ruganintwali Pascal yagarutse ku mategeko yamaze kuvugururwa hashingiwe ku yari ahari anagaruka ku mategeko ari kwigwaho n’icyo azahindura ku buryo bwari busanzwe buriho.

Itegeko yagarutseho cyane riri kwigwaho ni irijyanye no korohereza abashoramari mpuzamahanga kuza gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda no kurubitsamo amafaranga.

Yagize ati: “Kuri ubu amwe mu mategeko turi kwigaho harimo ayatuma  abashoramari baza gushora imari yabo mu Rwanda, turifuza ko baza gukorera iwacu, bizatuma Abanyarwanda benshi iyo mari itugeraho. Hari amategeko mpuzamahanga tugomba gushyiraho.

Muri uyu mwiherero wateguwe na ICPAR muri bo ari abagira inama izo sosiyete mpuzamahanga, wari umwanya w’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ibyahindutse no kubasaba kugira uruhare mu kumenyesha abasora.”

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana, yemeje ko aya mategeko n’andi atandukanye yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, bityo igihe icyo ari cyo cyose akaba ashobora kwemezwa.

Yanakomoje ku nyungu ziri mu kubitsa no gushora imari mu Rwanda, ati: “Amafaranga naba ari menshi abayakenera bazayageraho bitabagoye, imirimo myinshi izatangwa, abakozi bahembwe byinjize imisoro, bakodeshe inzu n’ibindi. Mu by’ukuri iyo biyongereye ibigerwaho ni byinshi.”

Miramago Amin, Umuyobozi Mukuru wa ICPAR yavuze ko mu nama ya 12 yiga ku misoro batumiye abacungamutungo mu bigo bitandukanye bafite aho bahuriye n’imisoro kugira ngo bahugurwe ku mpinduka zigenda ziba mu misooro ku buryo abantu bakwiye kubyumva neza bakabigiramo inama n’abandi.

Ku bijyanye n’amategeko yo korohereza no gukurura abashoramari mpuzamahanga kuza gushora imari yabo mu Rwanda yemeje ko bizaha abanyamuryango ba ICPAR akazi.

Yagize ati: “Abanyamwuga bacu bazabona akazi kuko iyo umushoramari aje aba akeneye umukozi usobanukiwe akazi bigatuma agera ku ntego ze. Abe yakora ibikorwa nkuko yabiteganyije ikindi bifasha n’uko Leta yinjiza imisoro myinshi bituma n’ibikorwa byateganyijwe bigerwaho.”

Dr. Muurasi Innocente, Komiseri wa RRA ushinzwe ingamba no kureba ibyorohereza abasora, yashimye uruhare rw’abanyamuryango ba ICPAR abasaba gukomeza kuba abahuza beza hagati y’abakiliya babo b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Ati: “Ababaruramari b’umwuga bafasha abatarasoze neza n’abandi basora bari hagati yacu, n’abasora turabashimira tubasaba gukomeza guhagarara neza aho hagati kugira tugere ku ntego tuba twihaye.”

Muri iyi nama izamara iminsi itatu ubuyobozi bwa ICPAR bwemeza ko izigirwamo byinshi birimo kuzamura imisoro igatangwa neza bijyanye n’icyerekezo Igihugu cyihaye.

Aho ababaruramari b’umwuga basabwa kumva mbere impinduka zihari n’icyo zigamije kugira ngo bazabisobanurire abakiliya babo.

Kugeza kuri ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro umwaka ushize cyari cyiyemeje kwinjiza imisoro isaga miliyali 2,000 mu gihe uyu mwaka biyemeje kurenza miliyali ibihumbi bibiri na magana atandatu.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE