Leta igiye kuvugurura ibiciro bya gazi bikomeje gutumbagira

Ibiciro bya gazi, iby’ibikomoka kuri peteroli kimwe n’ibindi biciro by’ibiribwa n’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, biri mu bikomeje gutumbagira mu izina ry’intambara y’u Burusiya na Ukraine yashyize ahabona intege nke ziri ku isoko mpuzamahanga.
Mu gihe ibiciro bya gazi n’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira mu Rwanda no mu mpande enye z’Isi, impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko iki kibazo kidashingiye ku ntambara ya Ukraine gusa nubwo ari yo mbarutso ikomeye ku izamuka ryabyo.
Icyorezo cya COVID-19 n’izindi mpamvu zigishamikiyeho na byo biri mu byatumye ibi biciro bitumbagira mu buryo budasanzwe ku Isi yose, aho ibiciro mpuzamahanga bihindagurika umunsi ku wundi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) butangaza ko bukomeje kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibiciro bya gazi yo guteka bisubirwemo nubwo hari abavuga ko nta kabuza ibishyirwaho bizaba biri hejuru y’ibyagenderwagaho na byo byaje guhinduka mu buryo butunguranye.
Abaturage bakomeje kwinubira uburyo ibyo biciro bikomeje kuzamura ariko birasa nk’aho atari mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu hari aho bayoboka imihanda bigaragambya ariko bikaba iby’ubusa.

Uretse abaguzi, abadandaza n’abaranguza gazi na bo bararira ayo kwarika kuko isoko rya gazi rikomeje kugorana.
Abacuruzi, abaguzi n’abaranguza gazi baganiriye n’Ikinyamakuru The New Times mu Karere ka Nyarugenge, bavuze ko ikilo cya gazi kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 1400 kivuye ku 1200 cyariho mu kwezi k’Ukuboza 2021, na bwo abaturage bavugaga ko kikiri hejuru.
Bamwe mu bacuruzaga gazi babaye bafunze imiryango kubera ihindagurika ry’ibiciro ridasanzwe ku babaranguza, mu gihe abandi bahisemo kugumana gazi nkeya kugira ngo batibagirana mu maso y’abakiliya.
Mu gihe isoko mpuzamahanga ritifashe neza kubera impamvu zirimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, biteganyijwe ko umwanzuro wa RURA ku kuvugurura ibiciro bya gazi ushobora kubiyobora hejuru aho kubimanura nk’uko bitangazwa n’abakurikiranira hafi iby’ubukungu mpuzamahanga.
Gusa kugira ngo ibiciro biri ku isoko ryo mu Rwanda bibe byajya ku murongo, hari ababona igisubizo mu kuba Leta yatanga nkunganire mu kuringaniza ibiciro n’ubushobozi bw’abaturage.
Umwe mu bacururiza gazi yo guteka mu Isoko rya Nyarugenge, Israel Kwizera, yagize ati: “Kongera ibiciro bizarushaho kugira ingaruka ku bazikenera.” Yongeyeho ko icuruzwa rya gazi rimaze kugabanyuka mu Gihugu, ati: “Nk’ubu twahereye kare dutumiza kuri gazi ariko ntiturayibona…’
Undi mucuruzi witwa Charles Rwakayiro yagize ati: “Abaturanguza bavuga ko ibiciro bizamurwa n’igiciro gihanitse cy’ibyo basabwa kugira ngo bageze gazi mu Rwanda, abandi bakavuga ko birimo guterwa n’intambara yo muri Ukraine.”
Mutware Alexis, Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, yavuze ko hakomeje ibiganiro bigamije kureba uko ibiciro bya gazi byavugururwa mu gihe cya vuba.
Yagize ati: “Kugeza ubu, haracyari gukorwa inama n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo harebwe uburyo ibiciro bishobora kuvugururwa mu buryo bunoze ku baguzi no ku bucuruzi. Turizera rero ko tuzashyira ahagaragara ibiciro bishya vuba aha. “
Yakomeje ashimangira ko itumbagira ry’ibiciro bya gazi yo guteka bituruka ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, aho toni imwe ya gazi yavuye ku madolari y’Amerika 770 ikagera ku madolari $920 hagati ya Gashyantare na Werurwe 2022.
Mu Rwanda, RURA ifite inshingano yo kuvugurura ibiciro bya gazi buri kwezi mu gihe iby’ibikomoka kuri Peteroli bivugururwa rimwe mu mezi atatu.