Leta igiye gutangiza uburyo busimbura ibyiciro by’Ubudehe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubarura abaturage bazafasha kwikura mu bukene izatangira mu mpera za Mutarama 2024.

Ni ibarura rizajya rikorwa habarurwa buri muntu ku giti cye harebwa  n’ubufasha akeneye.

Ni gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene ije gusimbura  uburyo bwari busanzweho abantu bafashwaga hashingiwe ku byiciro by’Ubudehe baherereyemo.

Ibyiciro by’Ubudehe byashyirwagaho hashingiwe ku muryango utunze, byari byaratangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2000 nk’imwe muri gahunda yo kurandura ubukene mu gihugu.

Ni ibyiciro kandi byashingirwagaho hatangwa ubufasha ku batishoboye, mu kurihira abanyeshuri amafaranga y’ishuri muri kaminuza ndetse no gutangira abaturage ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Ministiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabonuye ko ibyiciro by’Ubudehe byakoreshejwe nabi muri Sosiyete Nyarwanda, aho abaturage bumvaga bakomeza  kwigumira mu cyiciro cy’abatishoboye ngo bakomeze bagenerwe ubufasha na Leta  n’abafatanyabikorwa bayo.

Uko gukoresha nabi ibyiciro by’Ubudehe ni ko kwatumye hashyirwaho gahunda nshya yo kubarura abaturage batishoboye kugira bahabwe ubufasha bazwi neza.

Ubwo buryo bushya bushingiye ku kubarura imiryango ikeneye ubufasha hanamenyakane icyo nyirizina bakeneye.

Mugisha Ariane, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MINALOC, yatangaje ko sisitemu nshya yo kubarura abaturage batishoboye  ifite amakuru ajyanye n’imiterere y’ingo, aho ifasha kumenya abatishoboye mu nzego zitandukanye.

Ati: “Ni sisitemu izakura ikimenyane mu gutoranya abagenerwa ubufasha muri iyi gahunda .Izafasha  abaturage kwikura mu bukene bakava mu kiciro kimwe bajya mu kindi.”

Yakomeje agira ati: “Abafatanyabikorwa bose, imiryango itari iya Leta ndetse n’ishingiye ku myemerere barasabwa gukoresha iyi sisetumu nshya mu gutera inkunga abatishoboye. Ni ibarura rizagaragaza muri buri Karere ingo zose zikeneye ubufasha, ibi bikazafasha mu kumenya aho inkunga zoherezwa aho ari ho ndetse n’ubwoko bw’izikenewe.”

Uwo muyobozi kandi ashimangira ko izindi sisetemu nk’izishingiye ku butaka, imisoro, abakozi ba Leta n’izindi na zo zizakorerwa indi sisitemu y’ibarura  mu rwego rwo kugira amakuru ku mutungo n’imibereho y’abaturage.

Ati: “Twarangije icyiro cya mbere cya sisitemu, ariko tuzakomeza, hashingiwe ku byifuzo bihari. Sisetemu yo kwandikisha umwana wavutse na yo izashyirwamo mu rwego rwo kumenya abagize imiryango. Ni sisitemu kandi izanaba ikubiyemo ibijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza aho izafasha mu gutanga ubwa Mituweli.”

Ibarura ry’abaturage ni imwe mu nzira ifasha Leta kubona amakuru afasha mu igenamigambi no gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Politiki ivuguruye ya 2020 yerekana ko habaye impinduka mu mibereho  n’ubukungu by’abaturage, binyuze mu gufasha ab’amikoro make, ikazakomeza gukoreshwa binyuze muri ubu buryo bushya bwatangijwe bwo kubarura abaturage bakeneye ubufasha, urugo ku rundi bwiswe “Dynamic Household Profiling and Social Registry”.

MINALOC ivuga ko ubwo buryo buzatangizwa ku mugaragaro  mu mpera za Mutarama 2024.

Kwiburuza bizakorerwa kuri telefone ngendanwa, abaturage bazafashwa n’abajyanama babegereye ndetse kubarura imibereho y’ingo bizajya bikorwa buri mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zari zikenewe kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri 2024, mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Ubushakashatsi bwa gatanu bwakoze ku mibereho y’ingo (EICV5) bwagaragaje ko ubukene bwagabanyutse mu Rwanda ku gipimo cya 39.1% mu mwa wa 2013/14, na 38.2% muri 2016/17.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) yatangijwe muri 2017/18 kugeza muri 2024, yateganyaga kugabanya ubukene bukabije bukagera mu munsi  ya 1%.

MINALOC itangaza ko muri iyi gahunda nshya yo gufasha imiryango kwikura mu bukene, buri rugo mu ziri mu bukene n’iziri mu bukene bukabije ruzajya rusinya amasezerano yo kwemera guherekezwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri.

MINALOC kandi irahamagarira imiryango y’abaterankunga gufasha Uturere gushyira mu bikorwa, iyi gahunda yo gufasha yo kuranda ubukene ndetse no gufasha imiryango y’amikoro make kwiteza imbere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE