U Rwanda rwegukanye Umudali wa Zahabu muri ‘KIPM 2025′ (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nyuma y’imyaka itatu, u Rwanda rwongeye kwegukana Umudali wa Zahabu muri “ Kigali International Peace Marathon 2025″ Umunyakenya, Laban Kipngetich Korir, yongeye kwegukana iri rushanwa nyuma yo kuba uwa mbere muri Full Marathon y’ibilometero 42,1 mu bagabo.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Laban yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 20 kuva mu 2005.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose.”

Ku nshuro yayo ya 20 kuva ikinwe bwa mbere mu 2005, Kigali International Peace Marathon ya 2025 yatangiriye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru saa Mbiri za mu gitondo. 

Yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Amb. Christine Nkulikiyinka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel.

Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195 yitabiriwe n’abarenga 1.314, Half Marathon y’ibilometero 21,097 irakinwa n’abarenga 1.836 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10 yiyandikishijemo abarenga 11.730. 

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bari mu 100 ba mbere ku Isi muri Full Marathon na Half Marathon mu bagabo n’abagore.

Abasiganwe muri Full na Half Marathon bahagurukiye kuri Stade Amahoro berekeza Gishushu-RDB-Mu Kabuga ka Nyarutarama- RDB-Meridien Hotel- Kigali Heights- Ku Kabindi- Primature Round About- Ku Kabindi- University of Kigali- Kigali Convention Centre- Gishushu- Gisimenti- Rwahama- Simba (Kimironko)- Contrôle Technique basoreza kuri Stade Amahoro.

Umunyarwandakazi Florence Niyonkuru yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere muri Half Marathon akoresheje isaha imwe iminota 14 n’amasegonda 57. 

Yakurikiwe na Adeline Musabyeyezu wakoresheje isaha imwe iminota 14 n’amasegonda 18, uwa gatatu yabaye Cheruiyot Vivian Jepkogie warushijwe iminota ibiri n’amasegonda 47. 

Mu bagabo, Umunyarwanda Bigiramana Theophile yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 34. 

Ni mu gihe Umunyakenya Njoroge Derrick Chege yegukanye umudali wa Zahabu amurushije iminota ibiri, naho uwa Feza utwarwa na Gilbert Kamutwire  wamurushije iminota ibiri n’amasegonda 21.

Umunyakenya Laban Korir yongeye kwegukana ’Kigali International Peace Marathon 2025 ’mu bagabo akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 25. 

Uyu yakurikiwe na mugenzi we Kipkrui Langston wakoresheje amasaha abiri, iminota 25 n’amasegonda 58, uwa gatatu yabaye Umunya Ethiopia Tadese Mano Temechachu wakoresheje amasaha abiri n’iminota 21. 

Mu bagore uyu mwanya watwawe n’Umunyakenya Teresiah Omosa akoresheje amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 12, akurikirwa n’Umunya-Ethiopia, Kebene Chaka warushijwe amasegonda arindwi, mu gihe Ivyne Jeruto Lagat Jeruto na we wo muri Kenya yabaye uwa gatatu arushwa iminota n’amasegonda abiri. 

Umukinnyi wegukanye Full Marathon mu bagabo n’abagore yahawe ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika [asaga miliyoni 28 Frw]. Uwa kabiri ahabwa ibihumbi 15 by’amadolari naho uwa gatatu atwara 7500 by’amadolari.

Uwa kane yabonye 5000 by’amadolari y’Amerika, uwa gatanu abona 3000$ mu gihe kuva ku wa gatandatu kugeza ku wa munani bahawe amadolari 2000, 1500 n’amadolari 1000.

Mu basiganwe Igice cya Marathon [ibilometero 21,098], uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe amadolari 5000 [asaga miliyoni 7 Frw].

Uwa kabiri yabonye amadolari 4000, uwa gatatu ahabwa 3000. Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani bahawe amadolari 2000, 1000, 800, 500 n’amadolari 400.

Ni ubwa mbere Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’abantu benshi aho uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi 100 ba mbere ku Isi muri Full Marathon na Half Marathon mu bagabo n’abagore.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Candy Basomingera; Perezida wa RAF, Col (Rtd) Kayumba Lemuel; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, bari mu bayobozi bitabiriye Kigali International Peace Marathon
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni we watangije Kigali International Peace Marathon y’uyu mwaka
Laban Kipngetich Korir yisubije ’Kigali International Peace Marathon 2025’
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE