Kwita Izina 20: Ubumuga ntibwatubuza gukabya inzozi zacu – Ufite ubumuga bwo kutabona  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Jean de Dieu Niyonzima ufite ubumuga bwo kutabona, ni umwe mu bise izina ingagi. Mu butumwa bwe yagejeje ku bitabiriye ibirori byo Kwita izina, yagaragaje ko abantu bafite ubumuga ntacyababuza gukabya inzozi zabo.  

Yabigarutseho mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi 40, kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025 mu Karere ka Musanze.

Niyonzima avuga ko abantu bafite ubumuga ntagishobora guhagarika inzozi zabo cyane ko kuba yitabiriye umuhango wo Kwita izina ari inzozi yakabije.

Yagize ati: “Ubumuga ntibwahagarika inzozi zacu kuko nanjye ubwanjye nageze hano ku ruvugiro.

Abanyeshuri bo mu mashuri yigisha abafite ubumuga, nababwira ko uyu munsi ari njye, icyo nababwira n’uko ubumuga bwacu nta mupaka kuko buri wese yagera ku nzozi hatitawe ku bumuga bwe.”

Jean de Dieu Niyonzima, yise ingagi y’igitsinagabo izina rya ‘Terimbere’ yo mu muryango ‘Igisha’ yabyawe n’iyitwa ‘Ikigega’ ku wa 03 Ukuboza 2023.  

Yizera ko ingagi yise izina izakurana ubwenge kandi ikazabusangiza abo mu muryango wayo.

Abarenga 10 000 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bice bitandukanye by’Isi nib o bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 40.

Uwo muhango wabaye ku nshuro ya 20 aho usize abana b’ingagi bo mu miryango 15 biswe amazina; barimo 18 bavutse mu 2024, na 22 bavutse mu 2023.

Niyonzima ni umwe mu banyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta mu 2024 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abishimirwa na Minisiteri y’Uburezi.

Yize mu kigo cy’abana bafite ubumuga ‘Nyaruguru-based Education Institute for Blind Children in Kibeho’.

Jean de Dieu Niyonzima wise izina ingagi, yatsinze neza ibizamini bya Leta mu 2024/2025
Niyonzima yagaragaje ko abantu bafite ubumuga ntacyahagarika inzozi zabo
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE