Kwibuka31: RCS yatangaje izakomeza gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ruvuga ko ruzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga amateka no gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge.

Rwabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, ubwo rwifatanyaga n’imiryango y’abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe ikiganiro ku mateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside y’Abatutsi yakorewe Abatutsi.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ruvuga ko ruzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga amateka no gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge.

CSP Thérèse Kubwimana, Umuvugizi wa RCS, akangurira urubyiruko gusura inzibutso mu rwego rwo guhangana n’abapfobya Jenoside n’abakigaragaza ingengabitekerezo yayo.

Agira ati: “Nasaba urubyiruko kuko ruri mu gihe gikomeye cy’ikoranabuhanga aho amakuru asohoka ari menshi, nabasaba ko basura urwibutso, bakwegera abantu bakuru atari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside birumvikana, bakabasobanurira amateka kugira ngo ajye asakaza muri iryo koranabuhanga rye ibyo azi neza kandi byubaka amarangamutima y’Abanyarwanda.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana, avuga ko kwibuka ari ngombwa cyane kuri bo no ku miryango y’abahoze ari abakozi b’amagereza mu Rwanda.

Ati: “Ikintu gikomeye cyane cya mbere turi Abanyarwanda kandi urwibutso rwa Gisozi rutwibutsa kandi rutubikiye abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba turi Abanyarwanda dufitanye isano n’abari ahangaha.

Mu kubibuka rero twavuze ngo reka tunyure ku rwibutso rwa Gisozi tujyane n’abakozi bacu cyane cyane abakiri batoya bibutswe, bigishwe babone amateka amaso ku maso kandi n’icyo gikorwa tukihakorere.”

Mukashema Dancille ufite abo mu muryango we bishwe muri Jenoside harimo n’umugabo we wakoreraga Gereza ya Kibuye icyo gihe, ashima Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kubera igikorwa cyo kwibuka bategura buri mwaka.

Agira ati: “Njye sinagize n’amahirwe yo kubona umubiri we ngo nkushyingure, uyu munsi rero nkugira umwihariko wo kumutekerezaho, nshimira na Leta yacu yashyizeho iyi gahunda yo guhora twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kugeza ubu imiryango 13 y’abakozi bakoreraga mu magereza, ni yo yibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi n’abagororwa muri za gereza habayeho no kunamira abazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Ni igikorwa ubuyobozi bwa RCS bwifatanyijemo n’abafatanyabikorwa bayo nndetse ‘abagize imiryango y’abari abakozi bibutswe.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yatanze ubutumwa bw’uko Jenoside itazongera

Amafoto: RCS

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE