Kwibuka31: Ibikomere bya Jenoside biracyahari- RBC

Kwibuka31: Ibikomere bya Jenoside biracyahari- RBC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC, cyatangaje ko mu mwaka ushize mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; abantu 2,016 bagize ibibazo by’ihungabana aho 1,786 bangana na 89% muri bo bari ab’igitsina gore naho 230 bangana na 11% bari ab’igitsina gabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, RBC yagaragaje ko mu cyumweru cy’icyunamo gitangira tariki ya 07 Mata buri mwaka, hari abagira ihungabana bagana serivise z’ubuzima, ariko umubare ugenda ugabanyuka uko imyaka ishira.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zo mu Mutwe Dr. Darius Gishoma, agaragaza ko ihungabana ryiganje mu barokotse Jenoside n’ababakomokaho; by’umwihariko igitsina gore kikaba kibasiwe ku kigero cya 89% aho abagabo ari 11%.

Agaragaza ko ihungabana rigihari ariko abantu bakwiye gufasha abo ryagaragayeho bakabafasha gukira ibikomere no kubaka ubudaheranwa.

Yagize ati: “Turacyabona abafite ibimenyetso, turacyafite abafite ibikomere bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi dukwiye kugira ibikorwa bidufasha kubaka ubudaheranwa; kuba umuntu yagabanya ibyongera ibikomere no kugabanya ibimusubiza inyuma tukongera ibimukiza ntaheranwe n’agahinda.”

Dr. Gishoma yavuze ko buri kwezi abantu bari hagati ya 500-700 bajya kwivuza kubera ibibazo by’ihungabana ariko abenshi ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanagaragaje icyiciro gikunze kugaragaraho ihungabana.

Ati: “Abajya kwa muganga hagati ya Mata na Gicurasi umubare munini ni abafite hejuru y’imyaka 30 kugeza kuri 65 bafite ibyo bazi kuri Jenoside, ariko n’abakiri bato barivuza nubwo umubare ukiri muto.”

RBC igaragaza ko bubatse ubushobozi bahugura abantu mu nzego zose haherewe ku bajyanama b’ubuzima, abafashamyumvire n’urubyiruko kugira ngo batange ubufasha bw’ibanze ku bagize ihungabana.

Yongeyeho ko no ku bigo nderabuzima n’ibitaro hari serivisi zifasha abagize ibibazo by’ihungabana bityo ko uwagira ikibazo wese atagomba guheranwa n’agahinda cyangwa uburwayi ahubwo akwiye kugana abaganga.

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 abagize ibibazo by’ihungabana bari hagati ya 3 000-4 000, mu mwaka wa 2015 na 2020 uragabanyuka ugera hagati ya 2 000- 3 000 mu gihe mu 2021-2024 wamanutse ukagera ku bantu 2,016.

Dr Darius Gishoma umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC yavuze ko hakigaragara ihungabana

Amafoto: Olivier TUYISENGE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22