Kwibuka31: Ibyago u Rwanda rwagize ni Ababiligi- Mukama Abbas

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu mugoroba wo kwibuka Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komini Gikondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko amateka ya Jenoside atangirana n’umukoloni akigera mu Rwanda, bityo ibyago u Rwanda rwagize bikaba ari ugukolonizwa n’u Bubiligi.

Ibi binashimangirwa na Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije, uvuga ko ibyago u Rwanda rwagize ari Ababiligi.

Byagarutsweho ejo ku wa Kane tariki 10 Mata 2025, ubwo abaturage bo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugoroba wabanjirijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi biciwe ku Kiliziya Gatulika St Pallotti i Gikondo no mu nkengero zacyo.

Mukama avuga ko n’Itegeko Nshingwa ryagombye kuba ryaritorewe n’Abanyarwanda ubwabo, Perezida Habyarimana Juvenal amaze gufata ubutegetsi, umwe mu bajyanama be w’Umubiligi Filip Rentjes ni we wicaye yandika Itegeko Nshinga.

Yakomeje agira ati: “Ababiligi n’abandi b’i Burayi ntacyo batakoze ngo bashyire u Rwanda mu kaga kuko n’ishyaka rya MDR ryashinzwe na Musenyeri André Perraudin.

Icyakoze akomeza avuga ati: “U Rwanda ni urwacu ntabwo ari urw’Ababiligi.”

Asaba ababyeyi kutigisha abana inyigisho zitangirwa ku mashyiga.

Rutsinga Jacques na we uri mu batanze ikiganiro, yavuze ko ntawavuga ku mateka y’u Rwanda atavuze Ababiligi, Abadage n’Abafaransa.

Ati: “U Bubiligi ni bwo bwakoze ivugurura ry’imiyoborere y’u Rwanda. Abantu batangiye kumenya gusoma, bajijukira ku bintu bitari ukuri aho Ababiligi baremye amoko, ibyacu bisanzwe barabijugunya, ibyo byose ni byo byaranze u Rwanda biragenda birarusenya.”

Imiyoborere yasigaye iri mu bantu bamwe, ishyira abantu bamwe ku ibere ariko nta cyari kirimo.

Akomeza avuga ko mu 1959, Abatutsi bake bashoboye kurokoka ubwicanyi, ni bo bashoboye kuba ahirengeye, batekereza ukuntu u Rwanda rwaba u Rwanda.

Agira ati: “Batangiye urugamba mu 1990 ari na rwo rwasoje mu 1994 ruhagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, birangira tubonye ubuyobozi bushya.”

Yabwiye urubyiruko ko hakiri urundi rugamba kandi rukomeye.

Ati: “Umwanzi ntaho yagiye, ingengabitekerezo ntaho yagiye ahubwo yambutse i Kivu kandi bayitoje ababakomokaho, abayihanze baracyahari. Abanyarwanda dukwiriye kumenya amateka kuko amateka yacu ntakwiriye kumeywa n’ab’ahandi.”

Silas Sinyigaya yavuze ko abashenye ubumwe bw’abanyarwanda bahereye mu mashuri ariko ko igikwiye kubakirwaho ari ukwigisha amateka nyayo.

Muvunyi Lambert w’imyaka 70 warokokeye mu Murenge wa Kigarama, avuga ko yahunze mu 1959 agahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma.

Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda azanywe n’inshuti ye yari yamuboneye akazi muri Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda.

Amaze kubona ko azamenyekana, yahisemo kujya avuga igifaransa gusa mu rwego rwo kwiyoberanya.

Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu, ni umwe mu batutsi mu Mujyi wa Kigali bajyanywe muri Stade barisha ibyatsi nk’inka.

Bucyana Martin wari Perezida w’impuzamugambi za CDR, akicwa tariki 22 Gashyantare 1994, Muvunyi yatewe n’interahamwe zari zivuye mu Gashyekero mu Murenge wa Gikondo.

Hakwijwe ikinyoma cyuko Bucyana yishwe n’Inyenzi avuye i Butare bituma Abatutsi benshi muri Kigali bicwa.

Icyo gihe Interahamwe zishe umugore we. Yabanje kumujyana kwa muganga bamubwira ko bamukubise ikintu mu mutwe aviramo imbere.

Umurambo yawumaranye iminsi ibiri mu nzu batarawushyingura.

Icyo gihe Abatutsi benshi barahunze ariko we asigara mu rugo.

Yagarutse ku ruhare rw’abanyaburayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye muri Ambasade ko yakohererezwa abasirikare bamuherekeza akajya gushyingura umugore we i Nyamirambo ariko ngo ntibagira icyo bamufasha.

Indege ya Habyarimana igihanurwa, bwaracyeye iwe haza abasirikare 3 barimo n’umujepe bagambiriye kumwica kimwe n’Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Tariki 17 Gicurasi 1994, yabwiwe ko interahamwe zamenye ko akiraho kandi ko ziza kumwica.

Inkotanyi zamusanze i Gikondo zibajyana i Murambi bakomereza kuri CND n’i Kabuga ari naho yarokokeye.

Jenoside irangiye yagarutse gukora muri Ambasade y’Ubufaransa aza kubona ubutumwa bw’akazi ajya mu Bufaransa.

Yahuye n’inshuti ye bakoranaga mu Bufaransa, iramubaza ngo uracyariho? Ati ariko mwashyizeho guverinoma y’Abatutsi.

Iyo nshuti ye yamwibukije ko ibyo umuyobozi wabo yababwiraga bakigera mu kazi yabaga arimo ashaka kwererana abahutu bashya cyangwa Abatutsi bashya baje mu kazi.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kigarama, Clement Mutangana, avuga ko kwibuka atari inzika ahubwo ko n’ababivuga ari abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye.

Ati: “Kwibuka ni uguhesha agaciro abacu bishwe.” Ashimira Leta y’ubumwe yakuyeho amoko mu Rwanda hakaba harimakajwe Ndumunyarwanda.

Haracyari ikibazo cy’abavandimwe babo bajugunywe hirya no hino batarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo babashe guhumuriza na wa wundi utazi aho uwe yajugunywe.

Ati: “Uwamenya amakuru yayatanga akavuga aho abo bantu bari, ntabwo baruhutse neza kandi ntabwo bakwiye kuruhukira aho bajugunywe.”

Mu batanze ibiganiro bose, berekanye ko hari icyizere cy’uko Jenoside itazongera kuba igihe cyose Inkotanyi zayihagaritse zigihari, bavuga ko ubushobozi n’imbaraga byabaye byinshi, cyane ko icyo gihe Inkotanyi zihagarika Jenoside bari bake.

Murenzi Donatine, Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, yagize ati: “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atangirana n’umukoloni akigera mu Rwanda kandi ubuyobozi bwiza dufite buduha icyizere cyuko Jenoside itazongera kuba.”

Abanyakigarama bateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo
Abaturage mu Murenge wa Kigarama babanje gushyira indabo no kunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo

Amafoto: Emmy

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE