Kwibuka29: Ishyaka rya PSP rirazirikana Abatutsi bishwe mu 1994

Kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Mata 2023 u Rwanda n’Isi bifatanyije kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itariki nk’iyi hirya no hino mu Rwanda, Interahamwe n’abasirikare ba Leta batangiye kwica Abatutsi babaziza ko ari Abatutsi.
Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) ritangaza ko rizirikana miliyoni isaga y’Abatutsi bishwe aha akaba ariho rihera rivuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo buryo bwonyine buzafasha kwirinda ko ibyabaye byakongera kuba.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya, Perezida wa PSP Nkubana Alphonse, ahamya ko ishyaka rya PSP rizirikana y’abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ishyaka rya PSP turazirikana miliyoni isaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka bidufasha gusubiza icyubahiro Abatutsi bishwe ariko bìkatwereka ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ahubwo igisigaye ari uko abarokotse Jenoside bakomera kandi bakarushaho kwiyubaka”.
Mu ijoro ryo ku italiki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.
Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga Umukuru w’Igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR.
Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside bashwe taliki ya 07 Mata 1994.
Ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe Madamu Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we.
Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007.
Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.
Abandi bishwe kuri iyi taliki ya 07 Mata 1994, ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba Minisitiri Ferederiko Nzamurambaho, wari na Perezida w’ishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.