Kwibuka29: Hatahuwe icyongera abahungabana mu Cyunamo kubera COVID-19

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije u Rwanda n’Isi muri rusange, ingamba zagifatiwemo zagiye zisiga amasomo mu nzego zinyuranye z’ubuzima n’imibereho y’abaturage, by’umwihariko zikaba zarabaye imbarutso yo kumenya icyateraga ubwiyongere bw’abahungabana by’umwihariko mu minsi irindwi y’Icyunamo ibanziriza Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare itangazwa n’Ishami rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2010 abantu bagiye bafatwa n’ihungabana buri mwaka hagati ya taliki 7 kugeza ku ya 13 Mata babarirwa hagati ya 2500 na 4000.

Dr. Iyamuremye Jean Damascène ukuriye agashami gashinze ubuvuzi bw’indwara zo mu Mutwe mu Ishami Rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe, yagarutse kuri iyo mibare aho yagaragaje ko mu cyumweru cy’icyunamo habonetse abahungabanye 3,193, mu 2011 baba 4,363, mu 312, bagera ku 4,095 mu 2012, mu 2013 bagera ku 3,702, mu 2014 baba 3,471 no mu 2015 bagera ku 3,240.

Mu cyumweru cy’Icyunamo cya 2015 uwo mubare wageze ku 3,240, mu 2016 baba 2,554, mu 2017 bagera ku 2,043, mu 2018 baba 2,628 na ho mu 2019 bagera ku 2,744.

Dr. Iyamuremye yavuze ko mu 2020 ubwo hashyirwagaho ingamba zo kwibukira mu  ngo no mu Midugudu hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19,  umubare w’abahungabanye mu Cyunamo waragabanyutse ugera kuri 606 no mu mwaka wa 2021 ugera kuri  964 mu Gihugu hose.

Dr. Iyamuremye Jean Damascène ukuriye agashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe

Yakomeje agira ati: “Ariko umwaka ushize muribuka ko ari ho COVID-19 yatanze agahenge; mu gihe twibukaga icyo gihe nanone umubare wongeye gutumbagira, murabona ko twabonye hafi 2000 by’abantu bagize ihungabana. Biriya biragaragaza ko iyo abantu bibukiye ahantu ari bakeya mu by’ukuri ihungabana rishobora kuba rikeya, ari na byo bituma tuvuga ko iyo nka gahunda yo kwibukira mu Midugudu ishobora kuba yafasha no guhangana n’ihungabana riterwa no kwibuka.”

Ibyo bishimangirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, wemeza ko uretse gushyiraho gahunda yo kwibukira mu Midugudu hanashyizweho n’amasaha atatu yagenewe gahunda y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwirinda kwiyongera kw’ihungabana.

Yagize ati: “Twaje gusanga iyo amasaha arenze atatu bitera ikibazo cy’umunaniro bikanongera ihungabana kuko uko igikorwa kiba kirekire ni ko umwanya w’agahinda nawo ugenda wiyongera. Abafite intege nke ka gahinda kakabaganza kakaba kenshi ihungabana rikaba ryinshi kandi atari cyo kigamijwe.”

Nk’uko bigaragara mu mabwiriza yashyizwe hanze n’iyo Minisiteri, mu Turere icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere ndetse kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu Midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

Binateganyijwe ko igikorwa cyo kwibuka nigisoza abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe ndetse nta n’urugendo rwo kwibuka ruteganyijwe kuri uwo munsi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yiteguye gutanga ubufasha ku bashobora guhura n’ibibazo by’ihungabana aho baba bari mu Gihugu hose, cyane ko guhera ku Bajyanama b’Ubuzima ukageza ku bigo nderabuzima no mu bitaro byose haboneka abantu bashobora guhura n’icyo kibazo kimwe n’ibindi bibazo birebana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitegura gutangira icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yamaze gukora imyiteguro ihagije yo gufasha uwo ari we wese wahura n’ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka.

Minisiteri y’Ubuzima kandi irashishikariza Abanyarwanda kwita ku Buzima bwo mu mutwe kuko “nta buzima bwaba buhari mu gihe nta buzima bwo mu mutwe.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE