Kwibuka28 : MAGERWA yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikigo cy’Ububiko Rusange mu Rwanda (MAGERWA) cyibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barimo n’abahoze ari abakozi bayo bahawe .
Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu taliki 20 Gicurasi ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, umuhango wabimburiwe no gushyira indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri yashyinguwe kuri uru rwibutso nyuma habaho gusura urwibutso abakozi ba MAGERWA basobanurirwa amateka mabi yaranze ubutegetsi bubi bwariho yageje kuri Jenoside.
Umuyobozi wa MAGERWA, Mohad Yassin Bin Kabir nyuma yo gusura no gusobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, yavuze ko bitazongera ukundi abantu bakwiye kubana neza kimuntu bagaharanira amahoro.

Mohad yagize ati : “Dukwiye kubaho ubuzima burangwa n’amahoro tukabaho nk’abantu buje ubumuntu n’urukundo.”
Yakomeje yihanganisha imiryango yababuze ababo ashimangira gukomeza kubaho ku babuze ababo, bakabaho neza kandi bakagira ubumwe yongeraho ko abambuwe ubuzima bazira uko bavutse roho zabo zikiri kumwe nabo ku mutima.
Ati : “Turibuka abahoze ari abakozi bacu baburiye ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni, ndihanganisha mwe mwasigaye kandi ndizera ntashidikanya ko roho zabo zizahorana natwe iteka ryose.”
Akomeza agira ati: “Nkuko insanganyamatsiko ivuga Kwibuka Twiyubaka, turizera ko tuzagumana ubu butumwa, mu gihe twibuka ubwicanyi bwindekamere bwakorewe Abatutsi muri 1994, duharanira ko butazongera ukundi haba mu Rwanda ndetse nahandi aho ariho hose ku Isi.”
Mohad Yassin yasoje ashimangira ko bagomba kugira ubumwe no gusenyera umugozi umwe, gushyira imbaraga mu kurwanya no guhashya Jenoside, ndetse n’ikindi kinti icyo aricyo se cyakwibasira inyokomuntu. Avuga ko mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize hagomba kwimakazwa no guharanira kuzagira ejo hazaza heza hazira Jenoside abantu bakabana mu bumwe n’amahoro azira urwango n’inabi.


