Kwibuka bifasha amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge kumva baruhutse

Abagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, bavuga ko ibikorwa byo kwibuka bibafasha kumva baruhutse nyuma yo gufata amasomo y’isanamitima baba barahawe.
Aya matsinda agizwe n’abahemukiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare n’abatarahigwaga, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abo Jenoside yakozwe batari mu Rwanda. Hiyongeraho kandi n’abamugariye ku rugamba
Abagize amatsinda y’Ubumwe n’ubwiyunge basaga 100 bo ku musozi w’Ubumwe mu murenge wa Masaka, babigarutseho ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025.
Nikuze Donatha yagize ati: “Byanteye ubutwari ariko binamfasha no kumva nduhutse kuko kubaho utajya kwibuka abawe ari umwenda kandi kwibuka bimfasha kudaheranwa nkakomeza urugendo nemye.”
Musabyemariya Donatha umwe mubarokokeye i Nyamata watanze ubuhamya, yavuze ko kugera ku kiriziya byari byaramunaniye.
Umwe mu bayusuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, na we agira ati: “Iyo umuntu atarajya ku rwibutso hari ibintu uba wumva mu matwi ariko utari wabibona, rero iyo ugeze ku rwibutso nkanjye ku giti cyanjye mbonye ko haba hari ibihamya byinshi bigaragaza uko ibintu byagiye bigenda, uko byatangiye n’uko byarangiye.”
Hategekimana Vincent, umusaza w’imyaka 66, yavuze ko babonye ingaruka z’ubutegetsi bubi.
Ati: “Bigaragara ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kuko nabonye imyenda y’abana bishwe, abana b’umwaka umwe, ibiri n’abasaza ni ibintu biteye agahinda.”
Akomeza agira ati: “Igihugu cyabaye mu icuraburindi ariko dushima Imana ko yadushyize mu mucyo. Njya mvuga ko u Rwanda rugeze aharyoshye kubera ko turi mu mahoro asesuye.”
Ashima ko babanye neza kuko banahurira mu matsinda agizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abahemukiwe ndetse n’abo Jenoside yabaye batari mu gihugu.
Manariyo Ernest, Umuyobozi muri Rabagirana Ministries akaba anashinzwe umusozi w’Ubumwe, yatanze ubutumwa ko igihe kigeze ngo hubakwe icyerekezo gishya gishingiye ku bikorwa, asaba umuryango nyarwanda kuziriakana amateka ngo bibafashe kubaka ejo hazaza heza.
Asobanura ko umwihariko w’abasuye i Nyamata ari uw’abantu bavugaga ko batigeze bashaka kwibuka na rimwe, bumva ko kujya ku rwibutso nta n’icyo bibamariye ibyo bigatuma badakira ibikomere.
Agira ati: “Nubwo banyuze mu isanamitima, akavuga ati mwaranganirije ariko kuko ntaragenda ngo mvure n’amateka neza neza gukira byaranze. Ngira imbaraga ikindi gihe bikongera bikanganza.”
Nyuma y’amahugurwa y’Isanamitima basabye ko bafashwa bagasura ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ngo bibafashe mu rugendo rwo gukira ibikomere. Nyuma yo gusura uru rwibutso, baremeye imiryango itanu irimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba.




