Kwibuka 31: Umwarimu yamuciriye mu kanwa amubwira ko yanga Abatutsi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ingengabitekerezo ya Jenoside yimakajwe n’imiyoborere mibi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahawe icyicaro mu rwego rw’uburezi aho amoko yimakajwe akanaba intandaro yo kwambura benshi amahirwe yo kwiga. 

Kabanda Tharcisse umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  utuye mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu batazibagirwa akaga yahuriye na ko ku ishuri ahorwa ko ari Umututsi. 

Mu buhamya bwe, avuga ko yize nabi cyane kubera gutotezwa, kugeza n’aho umwarimu yamwasamuye akamucira mu kanwa, kubera ko yanze kwitandukanya na bagenzi be nk’uko bari babimuhatiye. 

Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiriye ku mibereho mibi y’Abatutsi batotezwaga ntibirangirire mu miryango bikagera no ku burezi. 

Ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzrmo yabutanze mu gikorwa cyo kwibuka cyahuje abaturage bo mu Karere ka Gicumbi n’aba Rwamagana bari bahuriye ku Rwibutso rwa Rutare ku wa 10 Mata 2025. 

Yagize ati: ”Ikintu cya garagaraga mu mashuri nahuye na cyo habagamo ivangura rishingiye ku moko: kubarura buri Gihembwe bakamenya ngo Abatutsi batangiye igihembwe ni bangahe, abagisoje ni bangahe, ese abatangiye igihembwe gikurikiyeho ni bangahe bigakomeza gutyo uko umwaka utangiye.”

Yakomeje agira ati:”Hari umwarimu wo mu Gihugu cy’u Burundi wakoreraga ku ishuri rya Muko (muri Gicumbi), ni ho nigaga. Uwo mwarimu yari yaraturutse mu Burundi ariko yigisha aho nanjye nigaga. Uwo mwarimu yarambabaje. 

Igihe yabaruraga umubare w’Abatutsi afite mu ishuri, njye nanze guhaguruka mubaza icyo agendeyeho anyita Umututsi. Umunyeshuri wari wicaye ku yindi ntebe araza aranshikanuza aramputaza ngwa hasi n’uburakari bwinshi narahagurutse ndasohoka n’abandi bajya mu karuhuko.”

Kabanda Tharcisse yashatse kurega uwo mwarimu ariko uwo aregeyena we amucira mu kanwa n’uwa mbere. 

Ati: ”Bakimara gusohoka bari mu karuhuko, narinjiye njya mu ishuri kurega uwo mwana wari umputaje gutyo, mwarimu arangije amfata umunwa, aranyasamura ancira mu kanwa, arambwira ngo ntahe ngo ‘nta mbabazi akwiriye kugirira Umututsi kuko yavuye iwabo abizi.”

Avuga ko ibyo yabikorerwaga ubwo yari mu mwaka wa Kane gusa ngo birakomeza kugeza ageze mu mwaka wa 8.

Ati: ”Ibyo byarakomeje cyane kuko uko nabyibukaga numvaga agahinda. Ninjiye mu mwaka wa 8 mu 1990, ubwo RPA [FPR Inkotanyi] yari isoje igitero cya mbere cyo kubohora Igihugu, ibyo byatumye abiyumvaga nk’ubwoko bw’Abahutu babangamira Abatutsi kurushaho.

Muri icyo gihe umwarimu wanyigishaga yaratubwiye ngo ntimugire ubwoba ntaho bazaducikira, ni iki gitero ntaho kizagera.”

Yakomeje avuga ko kuva mu 1973  abanyeshuri b’Abatutsi birukanwaga mu mashuri bashinjwa ko ari ibisambo ndetse ko bafite imyitwarire mibi.

Muri uko guhohoterwa mu masomo ye, umwarimu wigishaga Ururimi rw’Igifaransa yamubwiye ko adashobora gutsinda isomo rye kubera ko ari Umututsi bikaza no gutuma adakomeza kwiga kugeza avuyemo.

Kabanda yahamije ko n’ubwo yari yaracikirije amashuri ye ubwo Jenoside yahagarikwaga, yasubiye kwiga ndetse ubu akaba ari mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati: ”Jenoside igihagarikwa nafashe inzira yo kwiga njya ku ishuri ryisumbuye riri muri Gicumbi ndarangiza mba mwarimu na n’ubu ndacyari umurezi. Byampaye imbaraga zo kwiga muri Kaminuza nubwo ntasoje kubera ikibazo cy’ubuzima nagize, ariko nshimira iyi ntambwe ikomeye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yatugejejeho.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yagaruye ubuzima ku Banyarwanda by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ikavura inkomere no gusubiza agaciro abagateshejwe, himakazwa n’uburezi kuri bose. 

Kabanda yasabye abakora mu burezi kuri ubu, gukomeza kwigisha ubumwe n’ubwiyunge birinda kwigisha abana amagambo y’urwango no gupfobya Jenoside cyangwa ngo babakorere ibikorwa nk’iby’abarezi bo ha mbere bakoraga.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE