Kwibuka 31: Umusore w’aho yahungiye yatashye avuga ngo ‘Umututsi aramunukiye’

Bamurange Ernestine mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye kwihisha mu baturanyi na barumuna be azi ko bari bumutabare, ahubwo abona umwana waho aje yuzuye amaraso umubiri wose ndetse ajojoba no ku muhoro, avuga ko Umututsi ari kumunukira.
Bamurange yavukiye mu yahoze ari Komine Rubungo, ubu ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Remera hafi ya Sitade ‘Amahoro’ ahazwi nko mu Gihogere.
Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 17 ariko yatangiye guhohoterwa akubitwa ndetse akanafungwa we na mukuru we witwaga Nzamukosha Jeannette mu 1993.
Se akaba yaritwaga Murekezi Yohana na nyina yitwa Mukarulinda Kiriseriya gusa mu gihe cya Jenoside babanaga na se gusa kuko nyina yari yaragiye kurwaza nyina wabo.
Icyo gihe akaba ngo yararirimbaga muri korali ariko buri uko avuye mu myitozo baramutangiraga bakamwaka indangamuntu yayibura bakamujyana kuri Burigade agakubitwa bikomeye, ndetse bikaba byaramuviriyemo ubumuga bwo mu mutwe.
Bigeze muri Gashyantare 1994, avuga ko yavuye gusenga ari kumwe na Jeannette na bwo baza kubatangira babaka amarangamuntu ariko icyo gihe ngo bari barayabonye.
Basomye mu ndangamuntu basanze handitsemo ‘Tutsi’ barakubitwa. Ati: “Nyuma yo gusoma bagasangamo Tutsi badushoreye kuri Burigade badukubita ari na zo nkoni zamviriyemo kumugara umutwe kugeza n’ubu nta kintu nakwikorera.”
Avuga ko nyuma ababyeyi babo bamenye ko bafunzwe batanga amafaranga barafungurwa ariko n’ubundi bakajya bakomeza guhohoterwakimwe n’abandi bana bavukaga mu bwoko bw’Abatutsi.
Avuga ko nubwo bari abaririmbyi mukuru we yacuruzaga amata, ndetse rimwe na rimwe akajya kumureba ngo batahane. Umunsi umwe ngo yagiye kumureba asanga Interahamwe zabatangiririye mu Gihogere ziramukubita hafi yo kumwica ku b zirakomeza.
Icyo gihe mukuru we ngo yaracerembye ariko ageze iwabo abatekerereza ibyababayeho, bajya kumushaka ku bw’amahirwe basanga yabaye intere ariko atapfuye.
Bamurange akomeza avuga ko bigeze tariki 06 Mata 1994 ari bwo yumvise musaza wabo witwaga Kanimba Marcel aza abwira se ko bagiye gupfa.
Yagize ati: “Twagiye kumva musaza wacu aje yiruka abwira papa ati turapfuye turashize twumva aravuze ngo Kinani yapfuye!”
Ngo abana bakibyumva bagize ubwoba ariko se arabahumuriza ababwira ko ibintu bishobora kuba bigiye guhenda n’ubuzima bukaba bubi ariko ntacyo bazaba.
Bukeye bwaho tariki ya 07 Mata, ni bwo musaza wabo yavuze ko agiye kubahahira kugira ngo bazabone ibyo barya ndetse na we ngo aramukurikira na murumuna we witwaga Mahoro ngo bajye no kuzana amata.
Akomeza avuga ko yagiye aho bagurira amata ndetse na musaza wabo ajya guhaha ariko atangira kumva amasasu abomborekana ari na ko hamwe na hamwe harimo no mu Gihogere na Nyagatovu ngo bari bamaze kuhashyira bariyeri.
Aho yari ari na murumuna we ngo yabonye ibintu bihindutse kuko n’Interahamwe ngo zahise zitangira gutambika ibiti mu nzira.
Akomeza avuga ko babonye bikomeye bagenda bihishahisha basubira iwabo.
Akigera iwabo hahise haza umuhungu w’umugabo bari baturanye witwaga Majyigiri aza kubishongoraho amubwira ko aho ari bumubone hose atamucika.
Ngo yaje agira ati: “Yahise aza kutureba aza abaza ngo wa mwiyemezi Bamurange ari he? Papa wacu Habyarimana mwamwishe! Nari nje kukuburira nkubwira ko aho turi buhurire utancika.”
Akihava hahise haza undi muturanyi aje kubaburia anazanye inkuru y’inshamugongo ko musaza wabo Marcel bamaze kumuvuna amaguru.
Ati: “Yabwiye Papa ati fata abana ubahungishe kuko ubu tuvugana wa muhungu wawe Marcel bamukubitiye mu Gihogere nsize bamuvunnye amaguru atabawe n’uko abahaye ibihumbi 20 yari afite naho bari bamwishe.”
Yahungiye mu baturanyi bamwakiriza imihoro
Se ngo yahise abwira abana guhungira ahitwa kwa Munyangaju kuko bari inshuti kandi yarabanye na bo mu byago kuko hari hashize iminsi mike apfushije umwana.
Bahageze urusaku rw’imbunda ari rwose n’imiborogo ariko ngo bakihagera batunguwe no kubona banga kubakira bakabura aho berekeza.
Bamurange akomeza avuga ko bihishe mu muringoti wari hafi aho ariko baza kubonwa n’undi muntu wabaga muri urwo rugo witwaga Nyiramutuzo na mubyara w’uwo mugabo witwaga Rwabuhungu, yari yahindutse amaraso masa n’ibyuma n’imihoro bijojoba.
Yagize ati: “Nagiye kubona mbona Rwabuhungu yambaye itaburiya y’umweru yahindutse amaraso gusa, afite n’icyuma kinini n’umuhoro ubwo Nyiramutuzo yahise yihumuriza, azamura amazuru avuga ngo Umututsi aramunukiye…”
Bahise babona ko bibarangiranye we na mukuru we baheka barumuna babo barakomeza bahita biruka bahunga.
Avuga ko kuva icyo gihe ari bwo aheruka guca iryera mukuru we wahunganye na musaza we witwaga Rubyogo, bakaba batarababona ngo babashyingure mu cyubahiro kuko imyaka 31 ishize batazi aho baguye kimwe n’undi musaza wabo witwaga Marcel.
Uko Bamurange yarokowe n’Inkotanyi
Akomeza avuga ko yakomeje kwiruka ahungana na murumuna we bahungira ahitwa kwa Munyanshogoza babahisha iminsi mike nyuma baza kuhava batinya kwicwa ubwo batangira inzira y’ubuhunzi.
Bakomeje bihishahisha bagera ahitwa mu Kajevuba ubu ni mu Karere ka Rulindo gusa bakihagera ngo uwari Burugumesitiri waho yahise atanga amatangazo avuga ko nta Mututsi ashaka muri ako gace.
Yagize ati: “Akimara gutanga itegeko Interahamwe zatwadutsemo kuko twari twahunze turi benshi bamwe bahasiga ubuzima abandi babashije kurokoka barakomeza.”
Bamurange akomeza avuga ko bakomeje kwiruka bahungira ku ivuriro ryari hafi aho.
Agaragaza ko umuganga bahasanze mbere yo kubacumbikira yabanje kujya kuberekana kuri bariyeri gusa bigeze mu gicuku haza abantu ngo babasohore mu nzu babice.
Icyo gihe uwo muganga yabahaye imfunguzo zitari zo barwana n’urugi barambiwe baragenda ariko bukeye haza izindi Nterahamwe zirabashorera zibajyana aho zibicira.
Ati: “Tukigera aho bari bagiye kutwicira twaniyakiriye, hari umusirikare umwe wavuze n’ijwi riri hejuru aravuga ati ‘abo bantu mwibica’! Nimuramuka mubikoze mufite ibibazo.”
Akibivuga ngo hahise humvikana urusaku rwinshi rw’imbunda ba bandi bari babashoreye bariruka, na bo bakomeza kwiruka bahungira muri Nyacyonga, mu mpunzi zari zuzuye abicanyi.
Ati: “Ubwo twarakomeje turagenda tuba twikubise muri za mpunzi za Nyacyonga zishe Abatutsi ba Karuruma no mu Gatsata zarabishe zarabamaze zarasahuye n’imitungo ubwo tubagwamo barimo babaga inka.”
Avuga ko aho bari bari abantu banacuruzaga, bamwe bagurisha ibyo basahuye abandi batetse bari kurya ariko na bo imitima yabo itari hamwe.
Ngo barababonye batangira kubaryanirana inzara ndetse bamwe baza babasatira na bo babonye ko aho bari bashobora kubica bagenda bomboka gake gake.
Umwe muri izo mpunzi ngo yahise atera ijwi hejuru avuga ko Inyenzi zabajemo kandi ziri hafi aho Karuruma.
Bamurange akomeza agaragaza ko bahise bagenda biruka ngo bumva umwe aravuze ati: “Ese ko aho ngaho mujya hari Inkotanyi murazica he?”
Bakirita mu gutwi bakomeje kwiruka bagana mu gice cy’Inkotanyi zari muri Karuruma.
Yagize ati: “Twarirutse na bo batwiruka inyuma ku bw’amahirwe tugwa mu Nkotanyi nguko uko twarokokeye aho turenze Nyacyonga twinjiye muri Karuruma.”
Akomeza avuga ko Inkotanyi zabakiranye urukundo ndetse zirabahumuriza zibibutsa ko babonye ubuzima batagipfuye.
Inkotanyi zaratubwiye ziti: “Mwicare mutuze ukuntu mwarokotse, tuzabiganira mushize impumu.”
Bamurange ashimira Inkotanyi zabahaye ubuzima na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye bongera kubaho, ikabavura ibikomere n’agahinda ka Jenoside.
Gusa agaragaza ko nubwo yarokokanye na karumuna ke kugeza n’ubu agishengurwa n’abandi bavandimwe be batatu bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.