Kwibuka 31: Umuhanzi Claire yahumurije abarokotse Jenoside abinyujije mu ndirimbo

  • Imvaho Nshya
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi Mushimiyimana Claire aratangaza ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe n’Inkotanyi, ubwoba bwashize, agahinda na ko ntako kandi ko abato biyubatse bityo ituze rikaba ribuzuye umutima.

Ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo ‘Turi Kumwe’ yashyize hanze ku wa 09 Mata 2025.

Claire uvuka mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ariko ubu akaba atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Fort Worth, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka ibiri.

Avuga ko nyuma yo gutangira urugendo rwo kwiyubaka kandi bikamukundira, ari yo mpamvu yahisemo gukora indirimbo y’ihumure akayita ‘Turi Kumwe‘.

Ni indirimbo avuga ko yari igamije gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu buhamya bwe, avuga ko mu muryango avukamo hishwe abasaga mirongo inani.

Agira ati: “Jenoside yatwaye umuryango wanjye mugari abarenga 80, harimo Papa wanjye, Musaza wanjye Mukuru, ba data wacu, ba masenge, ba marume, ba mama wacu, ba sogokuru bo kwa papa no kwa mama.

Iyo tubabaze barenga mirongo inani kubera ko abenshi barazimye. Nyuma ya Jenoside byari bibi cyane kuko inzu bari barasenye n’imitungo batwaye kongera kwiyubaka byaragoranye kuko twari dusigaye umukuru muri twe afite imyaka icumi.”

Mu buhamya bwe kandi avuga ko nyina umubyara Jenoside yamusigiye ibikomere by’umubiri biturutse ku macumu yatewe n’abicanyi.

Claire avuga ko Imana yabarinze bagashobora kwiyubaka nyuma y’aho ikigega FARG gifashije umubyeyi wabo kikamuvuza ibikomere by’umubiri kandi arakira.

Akomeza avuga ko abavandimwe iki kigega cyabafashije bagashobora kwiga.

Mushimiyimana Claire ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabatekerejeho ikishyurira amafaranga y’ishuri imfubyi za Jenoside kandi ikanita ku bapfakazi.

Ati: “Ubu turi mu mahoro, twitabiriye gahunda yo gutanga imbabazi ku bazisabye, ubu tukaba twese turi abanyarwanda. Turakataje mu iterambere kandi intero n’imwe ni iyo kwibuka twiyubaka.”

  • Imvaho Nshya
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE