Kwibuka 31: Uko uwamurokoye muri Jenoside yabanje kumuraguriza (Video)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Gasamagera Benjamin ni umwe mu bagize amahirwe yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwe, avuga uko yarokowe n’uwari inshuti ya babyara be bari batuye i Nyamirambo wabanje kumuraguriza kugira ngo arebe ko nta kibazo azamuteza igihe cyose azamumarana amuhishe. 

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Gasamagera amaze iminsi 2 mu Rwanda, aho yari akubutse mu Busuwisi aho yigaga anahakorera.

Abenshi mu muryango we biciwe i Jabana mu yahoze ari Komini Rutongo ari na ho avuka, ariko we yarokowe n’uwo bahuriye i Nyamirambo batari banaziranye bihambaye.

Mu buhamya bwe, Gasamagera avuga ko kurokoka kwe ari inzira ndende kandi igoye cyane, nk’uko byagenze no ku bandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Umwihariko w’amateka ye, ni uko yavukiye mu Rwanda nk’abandi bana noneho aza kugira amahirwe yo kujya kwiga hanze y’igihugu afite imyaka 18.

Yamaze hafi imyaka 10 ataba mu gihugu. Ati: “Gukura kwanjye, nakuriye cyane hanze kurusha uko nakuriye muri iki gihugu.”

Icyo gihe yari mu Muryango FPR Inkotanyi bigatuma akurikirana uko ibintu byifashe ku rugamba ndetse no mu gihugu muri rusange.

Hari amasezerano yari yasinywe, abantu bose wumvaga bafite imbaraga (Courage) bati noneho igihugu kigiye kujya mu buryo.

Igice cya mbere cy’amashuri yayigiye mu Bushinwa agaruka mu Rwanda ashaka akazi biramugora nyuma akabona mu Muryango w’Abibumbye.

Yakoze muri sosiyete y’Abasuwisi mu 1990-1991, urugamba rwo kubohora Igihugu rutangira agiye gukora mu Busuwisi. Jenoside yatangiye ku ya 7 Mata 1994 Gasamagera amaze iminsi ibiri i Kigali.

Jenoside yamusanze ahantu batamuzi neza

Umuryango wa Gasamagera wamwakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe akomereza i Nyamirambo, ajya kubana na babyara be.

Ku munsi wa Mbere Jenoside itangiye gukorwa aho yari ari bumvaga ari ibibazo bigera igihe bikarangira, ariko uko igihe cyashiraga byarushagaho kuba nabi.

Ati: “Aho narindi bari bafite ubushobozi bigitangira, ariko uko bigenda bigenda na bo bikagenda bibamerera nabi. Ikintu cyaje kuba kibi cyane, ahongaho ntabwo bari banzi neza kuko nari umusore mushya, urumva nabaga mu mahanga ariko data we yari ahari, yarazwi, yarahakoreraga; ubwo rero biza kuba bibi cyane aho biciye data.”

Akomeza agira ati: “Icyaje kubikaza cyane kuri njyewe, ni urupfu rwa data. Data apfuye icyari gisigaye […] nza kugira amahirwe, hari umugabo twari duturanye, wari uturanye n’abo byara banjye wari inshuti yabo, akaba yari afite amahirwe kubera ko we yavukaga i Gisenyi, mbese ari umuntu ukomeye kubera aho yavukaga kiriya gihe.”

Uwo musore witwaga Habimana wari ufite imiryango ikomeye mu gisirikare no mu zindi nzego ngo nta bintu by’ivangura yari afite.

Ati: “Muri we yari umuntu udafite ibyo bintu by’ivangura usibye ko nyine hanze yagaragaraga nk’umuntu ukomeye muri izo nzego zabo ariko njye twaraganiraga nijoro iyo yatahaga.

Yarambwiye ati noneho shahu ubu ibintu byahindutse, so baramwishe na papa yaramuzi. Ati so baramwishe ariko wowe ntabwo nzemera ko bakwica.”

Avuga ko mu mateka ye hagenda habamo utuntu n’utundi cyane ko uwamurokoye ngo yabanje kumuraguriza. 

Agira ati: “Mbere yuko anjyana iwe, yanjyanye kwa mushiki we. Yari afite mushiki we waraguraga, mushiki we ajya kubaza (kuraguza). Yaranjyanye aranyerekana kwa mushiki we muri bya bindi bafite aho bahurira, kugira ngo nyine arebe ko nta kibazo nzagira.

Ndabyibuka kuko ubuzima bwanjye bwari mu maboko y’uwo mupfumu, arangije aramubwira ngo nta kibazo wamunjyana.”

Gasamagera avuga ko nubwo yumvaga hari umwitayeho ariko ngo yaricaraga agatekereza ko ashobora gupfa isaha n’isaha.

Avuga ko hari ubwo yicaraga agasaba Imana ko yakwicwa n’isasu cyane ko yumvaga yiriwe ariko ko atarara, cyangwa yarara akumva ku munsi ukurikiyeho atazirirwa.

Icyakoze ageze kwa Habimana yamubereye byose. Ati: “Nageze iwe, arambwira ati noneho hazagire inyanayimbwa izaza hano, ubwo nyine amaze kwizera ko ibyo ngibyo na mushiki we bitanga icyizere. Mba iwe kugeza Jenoside irangiye.”

Ashimangira ko amateka mabi Abanyarwanda baciyemo kubera inyigisho mbi za Leta n’ubuyobozi bubi byahumye benshi amaso babura ubumuntu mu buryo budasanzwe.

Uko RTLM yicishije Abatutsi b’i Nyamirambo, n’uko yahungiye muri Zaire

Bigitangira i Nyamirambo ni yo yari itekanye, hari Abatutsi bari batuye i Remera hafi na Sitade kuko habaga Interahamwe zikomeye, bari barahunze bajya i Nyamirambo.

Gasamagera avuga ko za Nyamirambo, Kivugiza na Mumena habaga Abatutsi benshi n’abandi bahahungiye kubera ko bumvaga ko ari ho hatekanye.

RTLM yakomeje gukangurira abicanyi kwica kandi ko bazatsinda, n’ibindi binyoma byinshi.

Kubera ko Habimana wahishe Gasamagera yari afite telefone, byatumye agira amahirwe yo kuvugana n’abo yabanaga na bo mu Busuwisi.

Yababwiye ibyabaye na bo batangira gushakisha uko bakohereza kajugujugu imutwara ariko ababwira ko bitashoboka.

Uwamurokoye yari afite umwana w’umukobwa w’ikinege yakundaga, Gasamagera yigira inama yo gushaka uko yakomeza kubaho, maze abasezeranya ko uwo mukobwa azamujyana mu Busuwisi.

Yatekerezaga ko ashoboye kwambuka akajya mu kindi gihugu bajyana, bituma Habimana atangira gutekereza uko yavana Gasamagera muri Kigali.

Yumvaga bidashoboka kuko se umubyara yiciwe ku Ruyenzi kandi ni yo nzira yari isigaye yonyine ahandi hari mu bice byafashwe n’Inkotanyi.

Gasamagera avuga ko ubwo yari yiriwe mu rugo afura utwenda yari afite, Habimana yamusanze aho amubaza niba azi ibyabaye undi aramuhakanira, amubwira ko ari ukuva muri Kigali.

Ati: “Bari bavuye mu nama. Babategetse ko bagomba kuva muri Kigali. Yari azi uko ntekereza noneho asa n’unsomyemo ko nshaka gusigara, noneho aranyihererana arambwira ngo niba wanabitekerezaga ntacyo byakumarira, njyewe ndakujyana ntugire ikibazo.”

Yongeye kumwibutsa ko bagerageje kugenda amubwira ko ntaho baca akibaza niba ako kanya ari bwo bikunze.

Ati: “Yaransubije ngo singire impungenge kuko ubungubu nta bariyeri zihari, numva uruhande rumwe ndakize ariko kwa gushidikanya nari mfite numva aranyemeje kandi yari nka we Mana yanjye.”

Habimana yatwaye Gasamagera bagera ku Gisenyi ariko abanza kujya kureba uko byifashe mu Mujyi.

Yabasize kwa Depite Banzi hafi n’amashuri y’Inyemeramihigo (Ecole d’Artts Nyemeramihigo).

Gasamagera wari umaze kubona hanze uko byifashe yatangiye kugira icyizere cy’ubuzima kuko yumvaga byanze yakwiruka.

Yagomboga kugera i Goma agahita ajya mu muryango wari waramubyaye muri batisimu kandi ngo abo yabanaga na bo i Burayi bari baramaze kohereza itike y’indege ye n’iy’umwana n’ibyangombwa.

Ati: “Byasabye ko ntegereza kandi nari maze kwizera ko nakize, nabonaga abantu benshi bagenda, nari kujyamo nkagenda ariko ku rundi ruhande nkasanga naba mpemukiye uwo wankijije ariko nanjye simenye iyo njya. Yaragiye aragaruka araza arambwira ati nabiteguye ubu noneho twagenda, aranjyana.

Ndibuka icyo gihe hari nyuma ya saa sita, aranjyana angeza kuri uwo muryango baranyakira na bo bari bazi yuko byarangiye kuko bumvaga amakuru yo mu Rwanda, mbagezeho ni bwo nagize icyizere ko nkize.”

Habimana wamurokoye yagarutse mu Rwanda kureba umwana yari kuzajyana na we i Burayi, icyakoze ngo ntiyongera kugaruka, baherukana ubwo.

Gasamagera we yavuye i Goma yerekeza i Nairobi muri Kenya akomereza mu Busuwisi, agerayo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994.

Ati: “Ngeze mu Busuwisi abantu baho basa nk’ababonekewe, rwose barishima, abandi bakabona ndi nk’umuzimu kubera ibyo babaga barabonye kuri televiziyo.”

Kuri we yumvaga atazagaruka mu Rwanda, ati: “Umuntu kuva muri uwo mwijima wumvaga ubonye uko uva mu gihugu utakongera kukigarukamo.”

Ageze mu Bususwisi yatangiye kujya yirirwa kuri telefoni avugana n’ab’i Goma, nyuma aza kuvugana na sewabo wari bucura mu muryango atuye i Gikondo warokokanye n’umwana we.

Ati: “Mu kwisuganya yaje kujya aho data yakoreraga i Nyamirambo hariyo telefoni no mu bitabo arashakisha abonamo nomero za telefoni z’abo Basuwisi.

Yarabaterefonnye ndibuka icyo gihe nari mu busitani, njye nta nubwo nari nzi ko ariho, numvaga byararangiye noneho baramampagara bati Benjamin ngwino hano, Pierre aragushaka nti se Pierre wa he? Bati Pierre wo mu Rwanda, nza nirukanka.”

Icyo gihe hari mu kwezi kwa Kanama ataratangira gusubira mu kazi, batangira kuganira.

Gasamagera Benjamin avuga ko amakuru y’urupfu rwa papa we yarumenye ariko amakuru y’abavandimwe be ntiyashoboye kuyamenya.

Ati: “Kwa Sogokuru bari batuye kuri uwo musozi wa Kabuye hariya mu Murenge wa Jabana, bavukanaga ari umunani. Amakuru yabo nayamenyaga urusorongo.

Hari Masenge na we baribariciye abana be bose noneho amera nk’umusazi ahungira muri St Paul, kubera ihungabana yari afite, n’amacumu bagiye bamutera ntabwo yari agitinya Interahamwe.”

Papa we yari afite abagore benshi ariko mama we akaba ari we wari umugore mukuru bafitanye abana 6, ariko ngo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harokoka murumuna we wari warasanze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Avuga ko inshuti ze zo mu Basuwisi yafataga nk’ababyeyi be bamushyize mu kazi ndetse bamwohereza mu Mujyi wa Casablanca muri Morocco, aho yahembwaga neza kuruta mu Busuwisi.

Nyuma y’amasaha y’akazi yabaga ari kuri telefoni abaza amakuru yo mu Rwanda. Mu 1995 yatangiye gukora ategura gutaha kuko yanaje mu Rwanda abona ko Igihugu gifite icyerekezo.

Uko yiyubatse

Asobanura ko yaje mu Rwanda agasanga abaturage batangiye kugira icyo bakora ariko akaba afite intego yo kwikorera.

Yasubiye i Burayi ahita agira igitekerezo cyo kwikorera. Kugeza mu 1996 yagira ibiruhuko rimwe mu mwaka ariko kubera ibyo yari abonye mu Rwanda yahise atangira kugira ibiruhuko inshuro ebyiri mu mwaka.

Akomeza gira ati: “Mu 1997 gutandaraza byarananiye ni bwo nabwiraga Abasuwisi nti murabizi, muzi ko nsigaranye umuryango kandi murabizi ko kuba mukuru mu muryango muzi icyo bivuze, mu Kuboza 1998 naratashye.”

Ababyumvise bibajije impamvu ahisemo gutaha kandi abenshi barwanira kujya i Burayi bakabihuza n’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko yasaze.

Ati: “Bahisemo kumpa imyaka 2 nshobora kwemererwamo kugaruka mu kazi mbishatse, barambwiye bati genda urebe nusanga bishoboka uzaza, nusanga bidashoboka ni ibyo.”

Akomeza agira ati: “Urumva nari nsanzwe menyereye ubucuruzi mpuzamahanga mpita ntangiza kampani yanjye.”

Gasamagera avuga ko yashoboye kwiyubaka akaba afite uruganda rukora impapuro z’isuku rwa ‘SUPA’ rutanga akazi ku rubyiruko rwinshi.

Kugeza ubu hari sosiyete esheshatu zo mu Rwanda yashyizemo imigabane ndetse n’izindi Eshatu zo hanze akorana na zo.

Uruganda Gasamagera yashinze mu Rwanda nyuma yo kwanga gusazira mu Busuwisi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE