Kwibuka 31: Perezida Kagame yatangije urugendo n’umugoroba byo kwibuka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije urugendo rwo kwibuka, anacana urumuri rw’icyizere rwatangije umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibikorwa byabaye nyuma yo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, aho urugendo  rwahereye ku Gishushu ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo rugera ku nyubako ya BK Arena.

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi rukaba rukomeje guharanira iterambere rirambye rwubakiye ku masomo rwakuye muri ayo mateka mabi.

Ni ibikorwa byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu, urubyiruko, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka.

Mu mugoroba wo kwibuka hatanzwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kwibuka no kwiyubaka.

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko abarokotse bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, ubu bakaba bafite Igihugu gitekanye.

Yavuze ko Interahamwe zasize zikoze Jenoside zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishinga umutwe wa FDLR n’ubu ukaba ukomeje ibikorwa bigamije kurimbura Abatutsi bo muri Congo no mu Rwanda.

Ati: “Umuryango Ibuka ushima uburyo igihugu cyacu cyafashe icyo kibazo, kandi tugashima ubusho hashyizweho ingamba zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda, kuko abo n’ubundi bakomeje umugambi wabo batangiye mu myaka 30 ishize.”

Yanenze uburyo ibihugu bya RDC n’u Bubiligi bikomeje gushyigikira iyo ngengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira uwo mutwe.

Amfoto: Olivier TUYISENGE

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE