Kwibuka 31: ‘Nurokoka uzabe umugabo’, amagambo nyina yamubwiye mbere yo kwicwa

Mutanguha Freddy, yagarutse ku buzima bushaririye yanyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yanakomoje ku magambo nyina yamubwiye bwa nyuma, mbere y’uko yicwa atemaguwe n’Interahamwe zari zariyise ‘Imihembezo’.
Uyu munsi Mutanguha ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Aegis Trust, urwanya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, aho ashimira Inkotanyi zamurokoranye n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mutanguha avuga ko kuva mu 1994 ubwo nyina yamubwiraga ati: “Mwana wanjye nurokoka uzabe umugabo” ari bwo aheruka ijwi rye rihora rigaruka mu matwi ye igihe cyose amwibutse.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Mutanguha Freddy afite imyaka 18, bakaba bari batuye mu yahoze ari Komine Mabanza, ubu ni mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati.
Ubuzima bushaririye yanyuzemo abutangirira mu mwaka wa 1973, ubwo ubutegetsi bwariho bwamenesheje abari abanyeshuri ndetse n’abakozi. Icyo gihe mu bakozi birukanwe harimo na se waje guhungira mu gihugu cy’ u Burundi.
Se umubyara yarambagizanyaga na nyina hashize igihe gito nyina yaje kumusangayo biyemeza kubana nyuma mu 1976, Mutanguha aza kuvuka.
Se yaje gukora impanuka arapfa ariko asiga nyina atwite umwana w’umukobwa nyuma aza no kubyara bakomeza kuba mu buzima bw’ubuhunzi ariko burabagora nyina afata umwanzuro wo gutahuka baza kugaruka mu Rwanda iwabo muri Komine Bwakira y’icyo gihe ubu akaba ari mu Karere ka Karongi.
Ubwo nyina yari mu Rwanda ngo yagiye atotezwa n’inzego z’iperereza zimubaza amakuru y’Inyenzi yasize i Burundi.
Umubyeyi we ngo yaje kongera gushaka undi mugabo na we ufite abana batatu wari warapfushije umugore, baza kuba muri Komine Mushubati ubwo ni mu Karere ka Rutsiro aba ari ho bakomereza ubuzima.
Mutanguha yize amashuri abanza i Mushabati ari na ho yamenyeye ivangura rishingiye ku moko, batangira kubigisha kwangana n’ibindi bikorwa by’ubugome.
Ubwo yari ageze mu wa kabiri w’amashuri abanza yibuka uburyo umwarimu yamuriye ikinyunguti amuziza ko yahamagaye abana b’Abatutsi ntahaguruke agasigara yicaye.
Ati: “Mwarimu yahagurukije abana b’Abatutsi icyo gikorwa bagikoraga buri gihembwe hari ifishi yuzuzwaga ya Leta bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana. Ni bwo rero yaduhagurutsaga njye ndajijinganya ampagurutsa andya ikinyunguti ku itama arambwira ngo ‘Mama wawe ni umwarimukazi hano ukaba utazi ko uri Inyenzi?”
Akomeza avuga ko icyo gihe abana bigishijwe ubugome mu mashuri ndetse bakajya banahabwa amasomo yo kubaza amahiri n’imihini n’ibindi.
Ku ya 07 Mata 1994, kwa Mutanguha babyutse bamanjiriwe
Nyuma y’uko bumvise amakuru avuga ko indenge ya Perezida Perezida Juvenal Habyarimana bayihanuye, basabwe kuguma mu ngo zabo ariko batangira kumva bafite ubwoba ndetse bacanganyukiwe.
Ati: “Twabyutse tutazi icyo dukora gusa dukora inama ntoya mu rugo abayeyi banjye bansaba ko njya i Mushubati hari muri Paruwasi hari hatuye Abarimu benshi b’Abatutsi ababyeyi banjye bantuma kubaza niba bo bafite icyo bakora. Naragiye nsanga abantu bose bamanjiriwe ariko nsanga hari abatangiye gufunga ibintu ngo bajye kuri Komine Mabanza kuko ari ho bashoboraga kuba barindirwa.”
Mutanguha akomeza avuga ko icyo gihe yagarutse agasanga iwabo huzuye Interahamwe zari zariyise ‘Imihembezo’, zaje gusaba iwabo amafaranga n’ibyo kurya ariko icyo gihe zari zamaze kwica Umututsi wa mbere muri ako gace witwaga ‘Rwandekwe’.
Avuga ko acyinjira mu rugo nyina yamubajije uko bimeze akumbwira ko abandi bagiye guhungira muri Komine Mabanza ariko nyina amubwira ko bo bagoswe guhunga bitagishobotse.
Yagize ati: “Arambwira ati mwana wanjye ntabwo turi bubone uko tugenda kuko twagoswe. Ati mwana wanjye ugomba kujya kwihisha; banza ujye kwihisha ku mukecuru witwa Kankindi.”
Icyo gihe Mutanguha yaragiye ariko nyuma y’igihe gito aza guhungira ku mwana biganaga witwaga Peter ariko buri nimugoroba nyina akaba yarazaga kumureba ngo arebe niba akiriho.
Ati: “Buri mugoroba mama yazaga kundeba akampumuriza akambwira ko bakiriho.”
Uko iminsi yagiye yicuma yakomeje kwihisha ari na ko umubyeyi we akomeza kuza kureba niba agitera akuka.
Ngo byageze tariki ya 13 Mata nyina aza kumureba amuzaniye amatunda ariko ngo icyo gihe yaje yijimye mu maso abona ko ibintu byahindutse.
Yarambwiye ati: “Mwana wanjye reka twicarane dusangire (andeba mu maso) arambwira ati ‘mwana wanjye nurokoka uzabe umugabo.”
Nyuma y’ako gahe bagiranye ngo yarahagurutse aragenda agiye kureba abandi bana ariko icyo gihe ibitero byari byariyongereye ndetse na Burugumesitiri witwaga Bagirishema Ignace yari yatanze itegeko abwira Interahamwe ngo zikureho umwanda (Abatutsi).
Uko yarokotse ariko ababyeyi be bagatemagurwa bashiki bakajugunywa mu myobo ari bazima
Tariki ya 14 Mata 1994 ni bwo Interahamwe zaturutse ahitwa ku Mukoni na Gafumba zikoranira iwabo zitangira gutemagura abantu abandi zibajugunya mu myobo, ariko we aza kurokorwa n’ijwi ry’uwavugiye mu mpinga avuga ko ngo atari Umututsi ahubwo yaturutse i Burundi.
Ati: “Umuntu mu baturage yatereye ijwi hejuru aravuga ati Doroteya yashatse hano ahashakana n’abana babiri kandi bari baturutse i Burundi abo bana bashobora kuba ari Abarundi.”
Icyo gihe Interahamwe zafashe abana n’ababyeyi zibadukamo, zirabatemagura zibajugunya mu myobo no mu miringoti, mu gihe bashiki be babatayemo ari bazima ubundo babicisha amabuye.
Ati: “Ubwo babicishije amahiri babicisha n’imihoro babajugunya mu miringoti, bashiki banjye bo babataye mu cyobo kinini cy’umugabo witwa Gasenge nawe wi shwe babatamo ari bazima ariko babanje kubakomeretsa bagenda babarundaho amabuye kugeza igihe bapfuye.”
Icyo gihe Mutanguha na mushiki we bari baravanye i Burundi bafshe icyemezo cyo guhunga berekeza kwa nyinawabo wari warashatse ku Rutare rwa Ndaba ariko ashaka umugabo w’Umuhutu utarahigwaga aza kubahisha ariko nyuma naho baza kuhava.
Agaragaza ko bahavuye bitewe n’uko na we yari afite umugore uhigwa ariko yabahaye indangamuntu ye bayigenderaho igaragaza ko ari se kandi afite abana babiri b’Abahutu.
Yagize ati: “Ageze aho aratubwira ati mwigendere ariko aduha indangamuntu ye yari afitemo abana babiri uwitwaga Albert n’uwitwaga Ukwibishaka. Aratubwira ngo bana banjye nimugende uzababaza muzamubwire ko iyo ndangamuntu ari iya so.”
Mu gukomeza gushaka ko barokoka bakomeje guhunga inzira bayisoreza i Kaduha ahahoze ari muri Gikongoro.
Bahabanye n’impunzi hitwa muri ‘Zone Turquoise’, ngo bahabana n’izari zaraturutse I Gitarama na Kigali ariko hakaba harimo n’abanyeshuri biganjemo abakoze Jenoside muri iyo zone.
Mutanguha akomeza avuga ko byageze mu kwezi kwa 07 atazi ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse bagifite kwiheba.
Yaje kuva aho yari yarahungiye nyuma y’uko hari hari umwana w’iwabo i Mushubati ngo wari uje gutwara ibintu bye byari aho amuhamagara mu mazina ye bwite mu gihe abandi bari bazi ko yitwa ‘Albert’, bituma batangira kumwibazaho na we afata umwanzuro wo guhunga.
Avuga ko muri iryo joro yafashe umwanzuro yambuka uruzi ariko bwagiye gucya abona abantu hakurya agenda abasanga abona ari abasore babiri aganda abasanga b’Inkotanyi.
Ati: “Barambajije ngo uravahe ukajya he? Ndabatekerereza byose ariko ndababwira ngo mvuye mu mpunzi barambwira ngo ubu ntugipfuye!”.
Icyo gihe Mutanguha ngo yaje kubabwira ko agiye i Kigali bamutegera imodoka y’Umuryango utabara Imbabare (Croix Rouge), aza i Gikondo kwa sewabo.
Ubwo yari ahageze ngo na ho yasanze harabaye amatongo barabishe ararara aho ngaho ari na bwo yaraye yitekerezaho, abona ko ubuzima bwagarutse ari na ko atekereza kuri mushiki we yari yasize mu mpunzi yibaza uko azajya kumukurayo.
Icyo gihe ngo yaje guhura n’abandi bana b’iwabo i Mushubati abatekerereza ibyabaye iwabo atangira ubuzima ndetse ngo baza kumuhuza n’uwamufashije kugera kuri mushiki we yari yarasize mu mpunzi.
Mutanguha ashimira Leta y’u Rwanda yabereye umubyeyi Abarokotse bose kuko nyuma yo kubona Jenoside ihagaritswe akaba yarasubiye mu ishuri akiga akarangiza agashaka ndetse akaba umugabo nkuko nyina yasize abimusabye.
Ubu ni umugabo ufite abana batanu ndetse ashimangira ko Leta y’Ubumwe ari ubuzima ndetse ko kubaho ari igihango gikomeye yagiranye n’Inkotanyi kidashobora gutatirwa.