Kwibuka 31: Menya abanyapolitiki 21 bazize kurwanya Jenoside

Tariki ya 13 Mata buri mwaka, mu gusoza Icyumweru cy’lcyunamo ku rwego rw’lgihugu, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habera umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi na politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu Banyarwanda.
Ibikorwa by’abo banyapolitiki byasize umurage mwiza kandi bitanga urugero rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no kurwanya amacakubiri, urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, himakazwa ubutabera, amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.
Kuva mu 2006. Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ni ahantu hatoranyirijwe kubika amateka y’abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amateka y’Abanyapoliti barwanyije Jenoside bakaza kubizira
Dr. Gafaranga Théoneste
Dr Gafarabga yavutse mu 1942 yicwa tariki 16 Mata 1994.
Kuva mu 1983 kugeza 1988 yari Umudepite, akaba no muri komisiyo y’imibereho myiza.
Yafatanyije n’abandi gushinga ishyaka rya PSD agirwa Visi Perezida waryo wa kabiri.
Dr Gafaranga yari umwe mu baharaniye Amahoro binyuze mu Masezerano y’Amahoro ya Arusha.
Yaharaniye kandi ko abitwaga ‘Inyenzi bari barahejejwe i mahanga bataha bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Gisagara Jean Marie Vianney
Gisagara Jean Marie Vianney yavutse mu 1966, yicwa tariki ya 5 Gicurasi 1994, yishwe n’abajandarume.
Mu 1993, yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu. atanzwe n’ishyaka rya PSD.
Gisagara yarwanyije akarengane n’ivangura byakorerwaga Abatutsi muri iyo Komini yayoboraga, afungura abari bariswe ibyitso by’Inkotanyi, ndetse akomeza guhangana n’abasirikare n’abajandarume kubera urugomo n’ubwicanyi bakoreraga Abatutsi.
Dr Habyarimana Jean Baptiste
Dr Habyarimana Jean Baptiste yavutse mu 1950 yicwa muri Kamena 1994, umunsi n’ahantu yiciwe ntibyabashije kumenyekana.
Yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).
Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Butare atanzwe n’ishyaka rya PL.
Ni we Mututsi wenyine wabashije kuba Perefe muri icyo gihe.
Dr Habyarimana yagerageje guhagarika ibitero by’abicanyl byaturukaga mu zindi Perefegitura, bituma Jenoside itinda gutangira byeruye muri Perefegitura ya Butare yayoboraga.
Kabageni Vénantie
Kabageni Venantie yavutse mu 1944 yicwa tariki ya 11 Mata 1994.
Ku wa 11 Mata 1994, Kabageni yishwe n’Interahamwe.
Kabageni yabaye Umudepite guhera mu 1988 atanzwe n’ishyaka rya MRND, aza kurisezera ku mugaragaro ajya muri PL nyuma yo kubona ko MRND ryari ishyaka ry’abicanyi. Ishyaka rya PL ryagize Kabageni Visi Perezida waryo wa mbere, kandi yari ku rutonde rw’abagombaga kuyihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko yaguye yateganywaga n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha.
Kameya André
Kameya André yavutse tariki ya 15 Gicurasi 1946, yicwa muri Kamena 1994.
Kameya yishwe muri Kamena 1994, akuwe muri St Paul, ku itegeko ry’uwari Perefe wa Kigali Col. Renzaho Tharcisse na Gen. Laurent Munyakazi.
Kameya yari mu bashinze ishyaka rya PL.
Yari umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwa MRND nka Kangura n’ibindi.
Yashyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’Inkotanyi avuga ko ari abana b’u Rwanda batahutse, mu nkuru yise “U Rwanda mu rundi”.
Kavaruganda Joseph
Kavaruganda Joseph yavutse tariki ya 8 Gicurasi 1935, yicwa tariki ya 7 Mata 1994.
Ku wa 7 Mata 1994, Kavaruganda yishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu.
Yamenyekanye cyane kuva mu 1991, aho yatangiye gutotezwa azira kurwanya politiki y’amacakubiri ya Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND.
Yagize uruhare rukomeye mu isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha.
Yishwe ari Perezida w’Urukiko rwarindaga ubusugire bw’ltegeko Nshinga.
Kayiranga Charles
Kayiranga Charles yavutse mu 1949, yicwa tariki ya 7 Mata 1994.
Ku wa 7 Mata 1994, Kayiranga hamwe n’umuryango we bishwe n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
Yakoze muri Minisiteri y’Ubucamanza, aza no kuba Umuyobozi Mukuru (Directeur de Cabinet) muri iyo Minisiteri. Yabaye mu ba mbere bayobotse ishyaka rya PL.
Kuva mu 1991, Kayiranga yakomeje guhigwa ku buryo kenshi atatahaga iwe, akodesha ahandi.
Ndagijimana Callixte
Ndagijimana Callixte yavutse mu 1968, yicwa tariki ya 21 Mata 1994.
Yari Burugumesitiri wa Komini Mugina mu 1992. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ibikorwa by’urugomo rwakorerwaga Abatutsi byaragabanyutse. Ndagijimana yaje kuba umuyoboke w’ishyaka rya PSD.
Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, yakumiriye ibitero bitandukanye by’Interahamwe byibasiraga Abatutsi, kugeza ubwo abayobozi ba Perefegitura ya Gitarama babonye ko Jenoside itazashoboka ku Mugina akiriho, bahana umugambi wo kumwica.
Mushimiyimana Jean Baptiste
Mushimiyimana Jean Baptiste yavutse tariki ya 1 Mutarama 1954 yicwa ku ya 6 Mata 1994.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, Mushimiyima, n’umuryango we bishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu.
Yari Agoronome wa Komini Kigembe muri Perefegitura ya Butare mu mushinga wa FAO.
Yanabaye umujyanama mu bya politiki muri Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ingufu (MINITRAPE) mu 1993.
Mushimiyima yishwe ari umurwanashyaka wa PSD, akaba yari umwe mu bagize “Bureau Politique” y’iryo shyaka, aho yanaribereye Perezida muri Komini ya Ntongwe i Gitarama.
Ndasingwa Landuard (Lando)
Ndasingwa Landuard (Lando) yavutse tariki ya 19 Gucurasi 1947, yicwa tariki ya 7 Mata 1994.
Ku wa 7 Mata 1994, Ndasingwa hamwe n’umugore we Hélène Pinski, abana be Patrick na Malaika, na nyina Nyiratulira, bishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu.
Nyuma yo gufungwa mu biswe ibyitso by’Inkotanyi mu 1990. yaje kujya mu ishyaka rya PL, aribera Visi Perezida, aza no kuba Minisitiri w’Imibereho Myiza muri Guverinoma yaguye ya Perezida Habyarimana mu 1992.
Ndasingwa Landuald ni we washinze Hoteli “Chez Lando” yamwitiriwe.
Me Ngango Félicien
Me Ngango Félecien yavutse mu 1952, yicwa muri Mata 1994.
Hagati y’itariki ya 10 na 20 Mata 1994, Ngango Félicien yajyanywe mu kigo cya Gisirikari ku Kimihurura yicirwayo.
Ngango yari Visi Perezida w’ishyaka rya PSD. Ni umwe mu bari impirimbanyi zikomeye z’iryo shyaka, wari ku rutonde rw’abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe Amasezerano y’Amahoro ya Arusha.
Me Ngango Félicien yajyaga abwira abo mu muryango we ati: “Ndabizi neza ko bazatwica, ariko reka dukore politiki y’ukuri, n’abana bazadukomokaho bazamenye inkundura mbi twanyuzemo, bityo ntihazagire uwongera kubashuka.”
Ngulinzira Boniface
Ngulinzira Boniface yavutse 1950, yicwa tariki ya 11 Mata 1994.
Ku wa 11 Mata 1994, Ngulinzira yishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu ku musozi wa Nyanza.
Mu 1991, Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, ajya muri MDR.
Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993, igihe yahagariraga u Rwanda mu mishyikirano yaberaga Arusha.
Yaharaniye amasezerano yo guhagarika imirwano, ntibyashimisha ubutegetsi bwa Habyarimana.
Me Niyoyita Aloys
Me Niyoyita Aloys yavutse mu 1954, yicwa tariki ya 17 Mata 1994.
Ku wa 17 Mata 1994, Me Niyoyita yishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu.
Me Niyoyita yari umwe mu bari mu ishyaka rya PL. Yari mu bagize uruhare rukomeye cyane mu kurwanya ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana n’andi mashyaka yari ashingiye ku ivanguramako.
Me Niyoyita yavuze kenshi aya magambo ati: “Dukwiye kuraga abana Igihugu cyiza, ntibazabeho nabi nk’uko twe twabayeho kandi ibyo ntibyizana, biraharanirwa.
Nyagasaza Narcisse
Nyagasaza Narcisse yavutse mu 1956, ku wa 23 Mata 1994 Nyagasaza yishwe n’Abajandarume bayobowe na Adjudant-Chef Hategekimana Philippe wari uzwi nka Adjudant Biguma.
Mu 1993, yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Ntyazo atanzwe n’ishyaka rya PL.
Yagerageje gukumira Jenoside muri iyo Komini yayoboraga. amaze kubona ko ibintu bimeza nabi, aburira Abatutsi guhungira mu Burundi.
Nzamurambaho Fréderic
Nzamurambaho Frédéric yavuzetse mu 1942, ku wa 7 Mata 1994,we n’umuryango we bishwe n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
Yabaye Perezida w’ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe na Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND.
Yishwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi. Yasize avuze ijambo bagenzi be bahora bamwibukiraho: “Uba imbwa ukabizira, waba umugabo ukabizira, ugomba guhitamo rero icyo wazira.”
Rucogoza Faustin
Rucugoza Faustin yavutse mu 1953, mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994, Rucogoza hamwe n’umuryango we bajyanywe mu kigo cya gisirikare n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu baricwa.
N’ubwo yari Minisitiri w’ltangazamakuru, mu kwezi k’Ugushyingo 1993 yagaragaje ko Radiyo RTLM yarimo ibiba urwango n’ivangura kandi ko iyo radiyo yari iy’abategetsi b’abahezanguni.
Yari umuyoboke w’ishyaka rya MDR, mu gice kitari gishyigikiye Guverinoma ya Habyarimana.
Prof Rumiya Jean Gualbert
Prof Rumiya Jean Gualbert yavutse mu 1950, ku wa 4 Gicurasi 1994 yarishwe.
Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND muri Perefegitura ya Butare no ku rwego rw’lgihugu ariko agerageza kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri iryo shyaka.
Ku wa 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Perezida Habyarimana asezera muri MRND. Agira ati: “…Biragayitse kubona ijambo rihamagarira ubwicanyi bushingiye ku bwoko no kutihanganirana ritamaganwa, ahubwo rigahabwa amashyi muri mitingi ya MRND…”
Rutaremara Jean de la Croix
Rutaremara Jean de la Croix yavutse mu 1958, ku wa 9 Mata 1994, yishwe n’Interahamwe azira kwitandukanya n’inkubiri ya “Hutu Power”.
Rutaremara yabaye umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi (MICOMAR).
Yaje kuba umuyoboke wa PL ahangana cyane n’ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana.
Ruzindana Godefroid
Ruzindana Godefroid yavutse mu 1951, ku wa 17 Mata 1994, yishwe ubwo yageragezaga guhunga.
Hagati ya 1992-1994, yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Kibungo aturutse mu ishyaka rya PSD. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC).
Ruzindana yamaganye ibitekerezo n’ibikorwa bigamije kumaraho Abatutsi. Ibyo byatumye yibasirwa. cyane cyane ko n’ubusanzwe bamufataga nk’icyitso cy’Inkotanyi nk’uko ibinyamakuru Umurangi na Kangura byabyandikaga.
Rwabukwisi Vincent
Rwabukwisi Vincent yavutse mu 1959, ku wa 11 Mata 1994 yarishwe.
Yari umunyamakuru washinze anayobora ibinyamakuru ‘Ejo nzamera nte?’.
‘Kazagwa’ na ‘Kanguka’.
Kuva 1986 kugeza yishwe, yarwanyije amacakubiri, akarengane n’ubuyobozi bubi binyuze mu mwuga w’itangazamakuru.
Ku wa 29 Ukuboza 1991, yashinze anatorerwa kuyobora Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi (UDPR), kandi abumbatira ubumwe bw’abayoboke b’iryo shyaka bituma badacikamo ibice.
Rwayitare Augustin
Rwayitare Augustin yavuTse tariki ya 20 Mata 1956, ku wa 20 Mata, 1994 Rwayitare yishwe n’Interahamwe n’abasirikare.
Rwayitare yakoraga muri Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage (MINITRASO), Yabaye kandi mu ba mbere bashinze ishyaka rya PL mน 1991.
Yahoraga avuga ati: “Twapfa, twabaho, tugomba guhaguruka tukarwanira ko Umunyarwanda wese abaho neza, abana bakiga amashuri uko babyifuza kandi bagahabwa akazi hakurikijwe ubushobozi bwabo.