Kwibuka 31: Dr Bizimana yanenze Abihayimana bateguye bakanakora Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ukuntu abayobozi muri Kiliziya Gatulika bigishije urwango n’amacakubiri byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasabye abihayimana muri iki gihe kwigisha inyigisho zubaka Abanyarwanda aho kubatanya.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abasaga ibihumbi 30 biciwe aho i Kibeho.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ubuyobozi bubi bwariho bwateguye Jenoside ndetse bugena ko nta hantu na hamwe Umututsi azahungira no mu ngoro y’Imana babiciramo.
Ati: “Abari bashinzwe kuragirira Imana bagize uruhare rudasanzwe mu gukora Jenoside.”
Yavuze ko Paruwasi ya Kibeho, ikomokamo Abihayimana benshi barimo abapadiri, ababikira n’abafureri bityo yari ikwiye kuba yarokokeyemo Abatutsi benshi ariko si ko byagenze.
Ati: “Abo Bihayimana na bwo ntabwo bigize ubumuntu ngo batange ubuzima, ni na ngombwa ko mu gihe twibuka Jenoside, tunibuka n’abayikoze kuko ntabwo Abatutsi biyishe, ntabwo twakibuka abishwe gusa tunavuze amateka y’ababishe.”
Yagarutse ku kinyamakuru cyandikirwa muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda cyitwa Urunana, aho na cyo cyanditse kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ko Inkotanyi ari Inyangarwanda.
Icyo kinyamakuru ngo cyanditse inyandiko zitandukanye zigamije kwangisha Abanyarwanda Inkotanyi kugira ngo bazabone uko bica Abatutsi, ubutegetsi bwashinjaga ko ari ibyitso.
Yakomeje avuga ku bihayimana b’abanyamahanga banditse ko hari umujinya watewe n’uko impunzi z’Abanyarwanda zatangiye urugamba mu 1990, zirwanira uburenganzira zambuwe mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Ibi rero ndanabivugira kugira ngo abahiyamana muri iki gihe babe koko abanyabo, kuko bamwe mu bihayimana ntibigeze baba intangarugero na mba.”
Minisitiri Dr Bizimana muri icyo gikorwa cyo kwibuka yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho, harimo imva iri muri Kiliziya imbere nk’ikimenyetso cy’uko Abatutsi bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kibeho, bicishijwe intwaro zinyuranye bakanayitwikirwamo ku wa 14 Mata 1994; n’imva ziri hafi ya Kiliziya.


