Kwibuka 31: Bagaye abakoze Jenoside batagiriye impuhwe abafite ubumuga

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abafite ubumuga banenze bivuye inyuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bishe bagamije kurimbura, bakabikorana ubugome ndengakamere ndetse  badasize cyangwa ngo bagirire impuhwe bagenzi babo bari bafite ubumuga. 

Ku wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, abafite ubumuga bibukiye bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rw’Akarere ka Rubavu ahazwi nko kuri Komine Rouge rushyinguwemo abasaga 5.000.

Ni igikorwa cyateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) n’abafatanyabikorwa bayo, cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, yagaragaje ko abakoze Jenoside bayikoranye ubugome batitaye no ku muntu ufite ubumuga wagendaga abagana atazi abo ari bo.

Yagize ati: “Ufite ubumuga ntiyamenyaga ibiri kuba, kuko nk’utabona cyangwa utumva yashoboraga no kugwa mu bicanyi atabizi. Ntiyashoboraga no kwirwanirira cyangwa ngo abarwanye.”

Yasabye abarakotse Jenoside barimo n’abo yateye ubumuga kudaheranwa n’ayo mateka ashaririye ahubwo bagakomeza urugendo rwo gukora bakiyubaka.

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu y’Abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Rubavu Gerard Mbarushimana, avuga ko kwica abafite ubumuga ari igikorwa cy’ubunyamanswa cyuje ubugwari bukabije.

Ati: “Ni ibikorwa by’ibikoko kwica abafite ubumuga, ni ubugwari, ni ibikorwa by’ubugome ndengakamere kwica umuntu utakurwanya.”

Mbarushimana yasobanuye ko ako Karere  kahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi kihariye ku kuba karavutsemo Abanyepolitiki bari bakomeye bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabishishikariza abandi.

Muri abo bayobozi harimo uwari Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana, Leon Mugesera wavugiye ijambo rikomeye ku Kabaya agaragaza ipfobya rikabije ry’Umututsi n’ukuntu atagomba kubaho, Col. Bagosora Theonetse wavuze ukuntu agiye gutegura imperuka y’Abatutsi, n’abandi batandukanye bari bafite amazina akomeye muri icyo gihe.

Abafite ubumuga bagaragaje uburyo abigaga ku ishuri rya Gatagara bicanywe ubugome bukabije kuko babatemaga babambitse ubusa.

Bavuga ko baterwa umubabaro n’ingaruka zatewe na Jenoside zirimo no kukuba hari abakuye ubumuga mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda. 

Neretse Jean Baptiste wari i Gatagara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati: “Abatutsi bari i Gatagara baraje barabashorera babajyana ahantu babakuramo imyenda babata mu cyobo bari baracukuye. Ese niba umuntu adashoboye no kwiruka ugatinyuka ukamurwanya urumva koko ibyo ari ibintu?”

Gato Hamis, ufite ubumuga bw’amaguru yagize ati: “Ababikoraga bari bafite umutima wa kinyamanswa ku buryo nk’Umunyarwanda ufite ubwenge atagombaga kwifatanya na bo.”

Bemeza ko nyuma y’ayo mateka mabi ubu hari icyizere cy’ubuzima cyane ko hari Leta nziza ishyigikira buri wese nta vangura.

Bashimira Leta yabafashije kwisanga mu muryango bakaba batagihezwa mu bikorwa byose cyangwa bapfobywe bitewe n’uko bameze.

Bemeza kandi ko bamaze gusobanukirwa, bityo badateze kwifatanya n’abazana ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahembera urwango.

Abafite Ubumuga bw’ingingo na bo bifatanyije n’abandi mu rugendo rwo Kwibuka
Abafite Ubumuga bwo kutabona na bo bakoze urugendo rwo Kwibuka rwerekeza ku Rwibutso rwa Rubavu
Abafite ubumuga bashyize indabo ku rwibutso rwa Komine Rouge rushyinguwemo abasaga 5000
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE