Kwibuka 31: Abakozi ba LODA bibukijwe kwanga ikibi

Mu gihe hakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), bibukijwe kwanga ikibi bigira ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.
Ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025, ni bwo abayobozi n’abakozi ba LODA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo, bunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko bamwe mu bari abayobozi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, atanga urugero rw’uwitwaga Gatete wayoboye ubwicanyi bwakorewe i Murambi ya Kiziguro.
Yagize ati: “Hirya no hino mu Rwanda Jenoside yarahabaye kandi yari mbi, ariko hari ibice bifite amateka yihariye harimo hano hitiriwe Murambi ya Gatete wari Burugumesitiri, agatanga urugero muri ubwo bugome ndengakamere n’ahandi.”
Yavuze ko abakozi ba LODA basuye kuri urwo rwibutso ngo barusheho kumva
amateka ya Jenoside no gusobanukirwa umusanzu batanga mu kwirinda ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Uretse gusura urwibutso hanatanzwe Ubwisungane mu Kwivuza ku miryango irenga 150 y’abarokotse Jenoside, bufite agaciro ka miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda zisaga 3.
Abahawe ubwisungane mu kwivuza bashimiye LODA yabatekerejeho ikabafasha kubona uko bazajya bivuza.
Uwitwa Nsengiyumva Jean Paul ati: “Bamwe muri twe nta mikoro bafite ariko Imana yabakoreyemo.”
Undi ati: “Kuba badutekerejeho ni ishimwe rikomeye, turishimye kandi turakomeye kandi turatwaza kuko muturi hafi.”
Ubuyobozi bwa LODA buvuga ko gusura inzibutso, gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubakomeza bikwiye kuba inshingano ya buri wese.
Urwibutso rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 20 y’abishwe nuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakuwe mu yahoze ari Komine Murambi, Muhura na Giti zahujwe zikabyara Akarere ka Gatsibo.
Ni urwibutso rufite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko rugizwe n’ibice bitandukanye birimo umwobo wa metero zirenga 35 wajugunywemo Abatutsi bicwaga, inzu bateganya gushyiramo amateka, ubusitani ndetse n’imva ziruhukiyemo imibiri y’abahiciwe mu 1994.





