Kwibuka 30: Ibitaro bya Mibilizi byijeje kuba hafi abahaburiye ababo muri Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Mibilizi bwijeje kuba hafi imiryango y’ababyiciwemo muri Jenioside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo no gukomeza kubaremera uko bizagenda bishoboka.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hatuwe igitambo cya Misa cyo gusabira abari abakozi b’ibyo bitaro, abarwayi n’abarwayi biciwe muri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitambo cyakurikiwe no kubunamira mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri hafi y’ibitaro, ahari Urwibutso ruriho amazina 16 y’abahaguye nubwo yagaragaje ko abo byibuka bagera kuri 19.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Mibilizi Dr. Uzabakiriho Raphael, yijeje imiryango y’abo byibuka kuzayihora hafi mu buryo bizashobora byose, birimo gukomeza kubaremera uko bigenda bibishobora.

Yavuze ko bazahora bibuka umurava, ubwitange ,gukunda Igihugu n’abo bashinzwe, byaranze abari abakozi babyo bishwe bahowe uko baremwe.

Yanavuze ko bibuka by’umwihariko abari abakozi 14 b’ibitaro, abaturanyi babyo 4 bari babaihungiyemo bibwira ko nta watinyuka kwicira umuntu kwa muganga.

Nanone kandi hari n’umurwayi umwe  wahiciwe, bose imibiri yabo ikajugunywa mu cyobo cy’ubwiherero cyari gihari.

Yagize ati: “Turibuka ubukana burenze imyumvire ya muntu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bikaduha imbaraga zo kurwanya uwo ari we wese washaka kongera kuyihembera, cyane cyane abayipfobya n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.”

Yavuze ko mu kwibuka by’umwihariko abo babiguyemo, hari ibikorwa byinshi ibitaro bikorera imiryango yabo biyifasha kwiteza imbere, bikanayifasha kudaheranwa n’agahinda.

Ati: “Ni muri urwo rwego ibitaro kuri iyi nshuro ya 30, biremera umwe mu bagize imiryango y’abo twibuka inka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 500 000. N’abakozi b’ibitaro  bakusanije inkunga y’amafaranga 300 000 yo kuremera abantu 2 mu Kagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko hari n’ibindi bikorwa ibitaro biteganya gukora birimo gukomeza gutunganya neza urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’ababyiciwemo kugira ngo ruse neza, mu rwego rwo guha agaciro gakwiye abari bagenzi babo.

Yijeje gukomeza kuba hafi abasigaye b’imiryango y’abishwe, kwita ku buzima bw’abasigiwe uburwayi n’ubumuga na Jenoside, boroherezwa kubona taransiferi ( transferts) igihe bakeneye kujya ku rwego rwisumbuyeho.

Rwamukwaya Bana Médiatrice, umukonwa wa Umukobwa wa Rwamukwaya Charles wari umwe mu baganga bibukwa n’ibi bitaro, yabishimiye  uburyo ababyeyi babo badahwema kwibukwa, asaba abaganga b’uyu munsi kuba abakozi beza.

Yanasabye urubyiruko kugira imico myiza, ati: “Turasaba urubyiruko nk’Igihugu cy’ejo hazaza kurangwa n’ubupfura n’imico myiza, rukagera ikirenge mu cy’urwabohoye igihugu rukagikura mu icuraburindi cyari kimazemo imyaka myinshi, kugira ngo ibyabaye ntibizasubire.”

Murekatete Béatrice wahungiye, muri ibi bitaro ubwo yari afite inda y’amezi 6 yavuze ko ubuzima bwababanye bubi cyane, ndetse umugabo we na we ari mu biciwe kuri ibyo bitaro.

Yavuze ko kimwe mu byo yishimira nubwo yanyuze mu bikomeye, ari uko  yarokokanye n’uwo mwana yari atwite, uwo mwana akaba yarumvise ubuzima yarokokeyemo yiyemeza kuzakora ibishoboka byose agakorera Igihugu, uyu munsi abarizwa mu nzego z’umutekano.

Ati: “Yarize agera muri kaminuza, ubu ni umwe mu bapolisi bakuru mu gihugu kuko yari yarambwiye ko nta kindi yacyitura uretse kugikorera mu nzego z’umutekano, abigeraho, nanjye numva mbyishimiye cyane kuko agera ikirenge mu cy’abadukuye ahaga bakadusubiza ubuzima n’agaciro twari twaratakaje igihe kirekire.”

Umuyobozi wungirije wa Ibuka ku rwego rw’akarere ka Rusizi, Akimana Joseph, yavuze ko nubwo ibitaro byageze ubwo bicura imiborogo, yishimira ko ubu biri mu by’intangarugero mu kwita ku babigana kubera imiyoborere myiza y’Igihugu.

Yagaye abishe ababitagaho kugeza n’ubwo basenya ibitaro bakabihindura amatongo.

Yashimiye Diyoseze Gatolika ya Cyangugu yakoze ibishoboka byose, bikongera gusanwa bikaba byita ku babigana.

Yasabye abarokotse kwishimira ubuzima, agira ati: “Twishimire ko turiho, dufite igihugu twari twaravukijwe, tunishimire Leta idukunda dufite. Tubihereho turushaho kwiteza imbere, twiyubaka tunashimira ababigizemo uruhare bose cyane cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi na Perezida Kagame wari uziyoboye, wahagaritse Jenoside akongera kuduhuza n’abandi Banyarwanda akatubumbatira tukaba dutekanye.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima mu Karere ka Rusizi, Gatera Egide, yabijeje ko Leta ibakunda ihari kandi yiyemeje kurwanya icyashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda icyo ari cyo cyose.

Ati: “Muhumure, ubuyobozi bwiza dufite buri kumwe namwe igihe cyose.”

Ibitaro bya Mibilizi ni ibya Kiliziya Gatolika. Mu izina rya Musenyeri Sianayobye Edouard utari uhari, Padiri Irakoze Hyacinthe, yasabye abakozi babyo gukomeza gushyira imbere ubumuntu kuko abishe abo byibuka ari cyo babuze bakarwanya ikibi aho kiva kikagera.

Yagaye abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanayishyira mu bikorwa bakica abandi kandi na bo bava amaraso.

Yaboneyeho gusaba abakirisitu gukomeza kuba hafi no gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse, bakabigira ibyabo,nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE