Kwibuka 28: Abantu 43 bafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyunamo

  • Imvaho Nshya
  • Mata 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo rwakiriye ibirego 53 by’icyaha cy’ingegabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

 Muri ibyo birego harimo abankekwa 68, barimo 43 bafunzwe, 3 bakurikiranywe bari hanze, 13 baracyashakishwa, Ni mu gihe hari n’abandi bantu 9 batamenyekanye.

RIB yagaragaje ko mu myaka 6 ishize mu cyumweru cy’icyunamo imaze kwakira dosiye z’ibirego by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo 1,911.

Mu cyumweru cy’icyunamo cy’umwaka wa 2017 RIB yakiriye dosiye 358 z’ibi birego, muri 2018 ziba 383, muri 2019 zirazamuka zigera kuri  dosiye 404, muri 2020 ziba dosiye 377, na ho muri 2021 ni dosiye 383.

RIB yagaragaje ko muri uyu mwaka ibi ibyaha byagabanyutse ku kigero cya 53.5%.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira, yavuze ko ibyaha by’ingengabitekerezo bigenda bigabanyuka ugereranyije n’imyaka yabanje ndetse n’abantu basigaye bashishikarira gutanga amakuru ku gihe.

Ati: “Iyo dukora isesengura usanga impamvu ya mbere abantu bagenda basobanukirwa, ugereranyije mu myaka yabanje umuntu iyo yakoraga igikorwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu magambo cyangwa n’ibindi bikorwa bifitanye isano nayo wabazaga abantu bakigira nyoni nyinshi. Ariko ubu basobanukiwe ko guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside ingaruka igera kuri bose, turabona abana barega ababyeyi babo ku magambo bavuga bigaragaza ko abantu basobanukiwe ko ataribyo guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Muri iki cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abagabo ni bo baza ku isonga mu bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari 44 bangana 64%. Abagore bo ni 15 bangana na 22.1%, nubwo hakiri abataramenyekana.

Ikigero cy’imyaka y’abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyumweru cy’icyunamo, hagati y’imyaka 31-46 bangana na 36.7%, hagati ya 15-30 ni abantu 18 bangana na 26.4%, hejuru y’imyaka 47 ni abantu 16 bangana na 23.5%.

Guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside ni cyo cyaha cyaje ku isonga muri iki cyumweru cy’icyunamo kuko abagikoze bangana na 51.9%, gupfobya Jenoside habonetse ibirego 16 bingana na 23.1%, ingengabitekerezo ya Jenoside haboneka ibirego 6 bingana na 11.4%.

Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside habonetse ibirego 2, guhakana Jenoside ibirego 2, guha ishingiro Jenoside na ho habonetse ibirego 2.

Amagambo ashengura umutima abwirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi habonetse ibirego 40 bigana na 75.5%, kwica no gukomeretsa amatungo y’abarokotse Jenoside habonetse ibirego 3, kurandura no kwangiza imyaka mu mirima biba 3, gutera amabuye ku nyubako biba 2, naho umuntu umwe warokotse Jenoside ni we wakubiswe.

Gusa hagaragaye n’ibindi birego birimo kwiba ibirango byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwandika inyandiko zitera ubwoba.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE