Kwibohora30: Ambasade y’u Rwanda yashimiye Igikomangoma cy’ubwami bwa Jordania

Kwibohora30: Ambasade y’u Rwanda yashimiye Igikomangoma cy’ubwami bwa Jordania

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu Murwa Mukuru, Amman w’Ubwami bwa Jordania, Igikomangomakazi cy’Ubwami bwa Jordania, Basma Bint Ali, yifatanyije n’Ambasade y’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30 u Rwanda rubohowe ingoma mbi yavanguraga Abanyarwanda.

Ambasade y’ u Rwanda mu Bwami bwa Jordania, ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yashimiye igikomangoma ndetse na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Yousef Al- Shamali.

Yagize ati: “Twishimiye kuba hamwe n’Igikomangoma Basma Bint Ali na Yousef Al- Shamali Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu birori byo kwibohora.”

Ibirori byo kwibohora byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Jordania, Urujeni Bakuramutsa Feza, inzego z’umutekano muri Jordania na bamwe mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu.

Abitabiriye ibirori bagize umwanya wo gukata umutsima w’ibirori mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo bakaba basanzwe bagendererana.

Muri Gashyantare 2023, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu cya Jordania, Ayman Safadi yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi Itatu.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yerekeye gukuraho gusoresha Kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi n’andi.

Amafoto: Ambassade

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42