Kwagura Pariki y’Ibirunga byitezweho impinduka ku mibereho n’iterambere ry’abaturage

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, abaturage barenga 500 bo mu miryango igiye kwimurirwa mu gikorwa cyo kwagura Pariki y’Ibirunga bavuga ko batangiye kubona inyungu n’akamaro by’iki gikorwa giteza imbere imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Abo baturage bagiye kubakirwa mu Midugudu y’icyitegererezo ifite ibikorwa remezo birimo amashuri, amazi meza, amashanyarazi n’amavuriro. Ni intambwe ikomeye kuko benshi bahoraga mu bwigunge no mu buzima bubi, bitewe no kuba bari hafi ya Pariki irimo ingagi, aho inyamaswa zababangamiraga.
Nyirambonigaba Collette wo mu Mudugudu wa Nyarusizi, Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi, ni umwe mu baturage bazimurwa, yavuze ko byari bigoranye kubaho mu buryo bw’umutekano muke, baterwaga n’inyamaswa ndetse n’ibiza.
Yagize ati: “Kenshi imbogo zateraga umurima wanjye, rimwe na rimwe ngahomba byinshi. Umwaka umwe nagombaga gusarura toni ebyiri z’ibirayi, ariko imbogo zaraje zirawona zituma nsarura ibilo 200 gusa. Ubu twishimira ko tugiye kuba ahantu hatuje, dufite amazi n’amashanyarazi, kandi abana bacu baziga batikanga inyamaswa.”
Nzabonimpa Floduard, avuga ko nibamara gutuzwa mu mudugudu mu nzu nziza batuye badatatanye, kuba hari abantu bigeze kwicwa n’imbogo ngo bizaba amateka.
Yagize ati: “Ubuzima bwari bushaririye cyane kuko twabaga mu gihirahiro, rimwe imbogo zigatuma duhora mu mirima ku manywa na nijoro. Ariko ubu dufite ibyiringiro bishya kuko Leta yadutekerejeho, ikaduha aho kuba hateye imbere, kandi hazaba hatekanye.”
Uretse gutuzwa mu Midugudu ifite ibikorwa remezo, abo baturage bazanafashwa mu mushinga w’ubuhinzi bugezweho, ugamije kurwanya imirire mibi no kubahesha amafaranga. Uwo mushinga ufite ingengo y’imari irenga miliyoni 50 z’amadolari, uzibanda ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, ndetse n’uburyo bugezweho bwo kubungabunga ibidukikije, aho bazakora ubuhinzi bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, yavuze ko iki gikorwa cyo kwagura Pariki kije ari igisubizo ku bibazo by’abaturage n’inyungu ku gihugu:
Yagize ati: “Twashatse uburyo bwo guhuza ubuzima bw’abaturage n’inyungu z’ibidukikije. Ubu buryo bushya buzafasha abaturage kugira imibereho myiza, ariko kandi bukomeze kurengera ingagi n’ibindi binyabuzima bigize Pariki y’Ibirunga. Ibi ni igikorwa kizagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bw’Igihugu, bityo bukinjiriza igihugu amadovize.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Ndabamenye Telesphore, yashimangiye ko iki gikorwa ari ingenzi mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Gufasha abaturage kwimukira mu Midugudu ifite ibikorwa remezo, bikajyana n’umushinga w’ubuhinzi bugezweho, ni igisubizo mu mibereho myiza yabo. Ni uburyo bwo kubafasha kuva mu bukene no kugira uruhare mu iterambere rirambye, bijyanye n’ingamba za Leta zo kubungabunga ibidukikije ariko n’umuturage akabona inyungu.”
Abo baturage bavuga ko bishimira ibi bikorwa, by’umwihariko bikaba bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura Kwita Izina ku nshuro ya 20, umuhango utegerejwe ku rwego mpuzamahanga.
Bishimira ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza politiki y’ubuyobozi bwiza, yita ku muturage ariko inarengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, aho ku wa 29 Kanama, 2025, hafunguwe ku mugaragaro “Umushinga w’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga”.