Kuva mu 2018, abakozi basaga 80 ba RIB birukanywe bazira ruswa

Guhera mu mwaka wa 2018 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiraga imirimo mu buryo bweruye, abakozi barwo 88 birukanywe nyuma yo gukekwaho ibyaha bya ruswa n’ibindi bishingiye ku myitwarire mibi mu kazi.
Bamwe muri bo, bagejejwe imbere y’ubutabera bahamwa n’ibyaha bakekwagaho, nk’uko byatangajwe ku wa Kabiri taliki ya 7 Gashyantare 2023, ubwo habaga Inama rusange y’abakozi ba RIB mu gihugu hose i Kigali.
Muri iyo nama hahembwe abagenzacyaha 25 bagaragaje ubunyangamugayo banga kwakira ruswa ndetse baranayigaragaza, n’abandi 3 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiwe ubwitange n’imirimo myiza bakoze mu gihe cyose bamaze mu kazi.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB Jeannot Ruhanga, yagarutse ku bakozi birukanywe, agira ati: “Mu myaka itanu ishize kuva RIB yatangira gukora abakozi bayo barenga 80 birukanywe bazira kwakira ruswa. Iyo abakozi barya ruswa birukanywe, bikwiye kuba umuburo ku basigaye mu kazi ko politiki tugenderaho itihanganira ruswa.”
Ruhunga yongeyeho ko abagenzacyaha bafashwe bakira ruswa cyangwa se bijanditse mu cyaha cya ruswa n’igisa na yo cyose, bashyikirizwa ubushinjacyaha ndetse bakanagezwa imbere y’inkiko.
Yongeyeho ko kuri ubu hashyizweho ingamba zikakaye zo gukurikirana imyitwarire y’abagenzacyaha, agira ati: “N’ubwo inkiko zaba zimugize umwere, twe twirukana umugenzacyaha igihe hari ibimenyetso biduhamiriza ko yakiriye cyangwa yijanditse muri ruswa.”
Ibindi bihano bihabwa umugenzacyaha witwaye nabi harimo guhagarika umushahara we mu gihe runaka, ariko ku birebana na ruswa bwo ahita ahagarikwa nta yandi mananiza.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko ubundi RIB ikwiye kuba ari ikigo kitarangwamo ruswa na mba.
Ati: “Hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye mu kwima ruswa amayira. Nanone kandi ingamba zikwiye kurushaho gukazwa mu kigo gikomeye nka RIB kugira ngo abakozi babi bakurwemo.”
Yakomeje avuga ko iyo ikigo nka RIB gikora umurimo ukomeye mu rwego rw’u. butabera gisabitswe na ruswa, uru rwego rwose rugerwaho n’ingaruka, kuko ubutabera bunoze butangirira ku bugenzacyaha buzira amakemwa mbere y’uko bigera mu nkiko.
Icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa (TI) cy’umwaka wa 2022 kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba n’uwa kane ku Mugabane w’Afurika mu bihugu birangwamo ruswa nkeya kurusha ibindi.



