Kubera politiki mbi Nyirahonora yahizwe igihe kirekire ahitamo guhinduza amazina

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Nyirahonora Theophila ubundi wari warahawe izina rya Niwemuto Theophila avuga ko batotejwe igihe kirekire, kugeza ubwo ahitamo guhinduza amazina kugira ngo abashe kubaho neza no kwiga.

Nyirahonora mu buhamya yatanze ubwo hibukwaga abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko mu buzima bwabo bwose kuva yavuka yasanze umuryango w’abo n’abaturanyi be bitwaga Abatutsi bahora batotezwa, ibintu kuri we avuga ko bari barapfuye bahagaze ngo kuko bari barabaye nk’ibikange.

Yagize ati: “Namenye ubwenge data afungwa kenshi, yaba adafunzwe akitaba kuri Komini, navutse mu 1962, hanyuma  mu 1969 data ahita yitaba Imana asiga amaze kuntangiza amashuri abanza nagiraga amanota meza, kuri iryo shuri riri mu Murenge wa Gataraga nahoraga ntotezwa, kuko njye nari meze nk’imfashanyigisho nk’Umututsi kuko buri gihe badushyiraga imbere y’abandi ngo barebe uko Umututsi asa.”

Akomeza avuga ko yagiraga amanota meza ariko ngo abarimu bakibaza uburyo abona amanota menshi.

Yagize ati: “Naratsindaga neza mu ishuri nkaba uwa mbere, ibi byababazaga umwarimu wanyigishaga, agahora ancyurira ngo mbese Abatutsi bakomora hehe ubwenge? Nakoze ikizamini cya Leta ndatsinda ariko izina ryanjye barisimbuza undi kuko nageze kuri Komini nsanga bacishijemo umurongo, nisubirira mu rugo kandi izina ryanjye ryari rihari.”

Nyirahonora ngo nyuma yo kubona izina rye barisimbuje undi  mu mashuri yisumbuye, yahisemo gusibira na bwo izina rye bariha undi, ibintu ngo byakomeje kumuyobera, ndetse ngo ahitamo kumva kwiga yabizibukira burundu, ariko ngo ku bw’inama yahawe n’abavandimwe yahisemo guhinduza izina.

Yagize ati: “Mama ntabwo yize ariko yakundaga ishuri, ashakisha uburyo bwose naziga, binyuze ku muyobozi w’ishuri, byari bimaze kumenyekana ko nzira ko ndi Umututsi kandi data akaba yari azwi, bampa izina rya  mwene Rutura nitwa Nyirahonora, njye nari mwene Mbanzarugo kandi yari azwi, nabikoze gutyo mpita ntsinda, mu by’ukuri ntabwo umubyeyi w’umugabo izina nigiyeho ari we warinyise.”

Nyirahonora avuga ko iki kibazo na basaza be bahuye na cyo kenshi, aho batotezwaga mu mashuri, batsinda kubera politike mbi y’igihugu bakabasimbuza abanda, kugeza ubwo bahisemo kujya kwiga muri Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Kuri ubu Nyirahonora avuga ko ibyo yishimira harimo kuba igihugu nyuma yo kubohorwa ingoyi y’ivangura ry’amoko n’Uturere, ubu buri mwana wese yiga amashuri yumva yakwiga yose ndetse akiga aho ashaka, agashimira FPR- Inkotanyi yabigizemo uruhare aho uburezi bwo mu Rwanda butagendera ku itonesha n’ivangura, aho umuntu atembera mu gihugu cye atagombye gusaba urwandiko rw’inzira rumuvana mu Ntara rumujyana mu yindi.

Nyirahonora Theophila yahinduye amazina kugira ngo yige
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE