Ku nshuro ya mbere Palesitina igiye guhagararirwa mu marushanwa y’ubwiza

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ritegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe bwatangaje ko ku nshuro ya mbere Igihugu cya Palesitina kigiye guhagararirwa muri ayo marushanwa agiye kuba ku nshuro ya 74.
Babitangaje babinyujije mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko Palesitina izahagararirwa n’umukobwa witwa Nadeen Ayoub w’imyaka 27 ubitse ikamba rya Nyampinga w’icyo gihugu rya 2022.
Ni ku nshuro ya mbere Palesitina igiye guhagararirwa muri ayo marushanwa nk’uko abategura iryo rushanwa babigaragaza muri iryo tangazo.
Banditse bati: “Twishimiye kwakira Miss Nadeen Ayoub uhagarariye Palesitina, ugiye kwifatanya n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubushobozi bw’abagore. Nadeen Ayoub, watoranyijwe nka Miss Palesitina mu 2022, azahagararira igihugu cye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe.”
[…] “Miss Nadeen Ayoub, akaba ari n’umurwanashyaka w’umunyapalesitina, asobanura guhangana n’ubudaheranwa ari byo biranga urubuga rwacu.”
Iby’uko Palesitina izahagararirwa muri iryo rushanwa ry’ubwiza byanashimangiwe na Miss Ayoub ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yatangaje ko anejejwe no kuba azitabira kugira ngo arusheho kugaragariza amahanga akarengane bene wabo barimo guhura nako.
Yagize ati: “Nishimiye kuzagaragara ku rubyiniro rwa Miss Universe, ntahatanira ikamba gusa, ahubwo ngaragaza ukuri ku bijyanye n’akarengane Palesitina ikomeje guhura nako by’umwihariko i Gaza, njye nitwaje ijwi ry’abatagomba gucecekeshwa.”
Yakomeje agira ati: “Mpagarariye buri mugore n’umwana w’umunyapalesitina, Isi ikeneye kubona imbaraga zabo. Ntituri abantu gusa bababaye, turangwa n’ubudaheranwa, ibyiringiro n’umutima w’uko Igihugu gikomeza kuba muri twe.”
Akomeza agaragaza ko yegukanye ikamba rya Miss Palesitina mu 2022, kugeza ubu akirifite, icyakora yigeze kwitabira irushanwa rya Miss Earth, akaza guhagarika kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera Jenoside, akavuga ko impamvu yahisemo kwitabira mu bihe bitoroshye kuko Jenoside ikirimo gukorerwa kuri bene wabo, kubera ko ashaka kugaragariza ukuri Isi yose, kugira ngo bamenye ko Palesitina idakwiye gutereranwa kuko ifite abakobwa, abagore n’abana bafite imbaraga z’umutima.
Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 74, aho ibirori bizatangirwamo ibihembo bizabera i Bangkok muri Thailand ku wa 21 Ugushyingo, uzegukana iryo kamba akazaba asimbuye Victoria Kjær Theilvig wo mu gihugu cya Denmark.
