Koreya y’Epfo: Umugore w’uwahoze ari Perezida wafunzwe na we yatawe muri yombi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Kim Keon Hii, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol  yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, akaba asanze umugabo we muri gereza, wegujwe akanafungwa azira gushyiraho amategeko akaze ya gisirikare yateje impagarara mu gihugu.

Kim Keon ubwo yari mu Rukiko i Seoul ku wa 12 Kanama 2025, yahakanye ibyaha ashinjwa ariko nyuma Urukiko rwasohoye icyemezo kimuta muri yombi ruvuga ko ashobora kwica iperereza mu gihe yaguma hanze.

Ibiro Ntaramakuru bya Yonhap byatangaje ko ari ubwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, Umukuru w’igihugu n’umugore we bafungwa kubera ibyaha ndetse na Perezida akeguzwa.

Abashinjacyaha bavuga ko Kim, yinjije amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu arenga miliyoni 800 ($577,940) abikesha guhimba ibiciro by’imigabane ya kompanyi ya Deutsch Motors, icuruza imodoka za BMW muri Koreya y’Epfo.

Bivugwa ko yakiriye ikirahure cy’agaciro cya diyama nk’impano ya ruswa yahawe n’Idini ridasanzwe ryitwa ‘Unification’ Church, nk’inyungu mu bucuruzi, nubwo bivugwa ko ibyo byaha yabikoze mbere y’uko umugabo we atorerwa kuba Perezida.

Anaregwa kwivanga mu itorwa ry’abakandida mu matora y’inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2022 ndetse no mu matora rusange yabaye umwaka ushize.

Ibyaha Yoon n’umugore we bashinjwa bicukumbuwe nyuma yuko mu Ukuboza umwaka ushize Yoon yashyizeho amategeko akaze ya gisirikare, abanegihugu bafashe nko gucamo ibice abaturage no kugambanira Igihugu.

Abaturage bateye urugo rwe bigaragambya basaba ko atabwa muri yombi ndetse akaryozwa ibyo ashaka gukorera Igihugu.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE