Koreya y’Epfo: Umugore wasomaguriye umuhanzi ku rubyiniro ari gushakishwa

Umugore wo mu Buyapani wasomye umuhanzi wo muri Koreya y’Epfo witwa Kim Seok-jin, wahoze aririmba mu itsinda rya BTS, yatangiye gushakishwa n’inzego z’iperereza azira gusoma uwo muhanzi ari ku rubyiniro.
Nyuma yo kumusoma uwo mugore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko “yosomye Jin ku ijosi kandi umubiri we worohereye cyane.”
Polisi yo muri Koreya y’Epfo yahamagaje uwo mugore ubu uri mu Buyapani, kwitaba kugira ngo abazwe ibyo akurikiranyweho bijyanye no gukorera ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame.
Ibyo yakoze byabaye ku wa 13 Kamena umwaka ushize mu gitaramo cyabereye mu murwa mukuru i Seoul ubwo Jin yatangaga amahirwe yo guhobera abafana 1 000.
Na we yaje muri abo bafana ahita amusingira aramusomagura undi agerageza kumwiyaka ngo abikumire ariko biranga.
Uko gusomana byarakaje abafana ba BTS, umwe muri bo ahita atanga ikirego bituma Polisi itangira iperereza.
Jin w’imyaka 33, amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje asa nk’utunguwe no kumusoma ndetse ahindukiza umutwe vuba vuba yihutira guhobera umufana ukurikira.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko nubwo umwirondoro w’uwo mugore utaramenyekana ariko bari gukorana n’inzego z’iperereza z’u Buyapani kugira ngo amenyekane.
