Koreya y’Epfo: Nyuma yo kweguza Perezida n’uwari uyoboye ishyaka rye yeguye

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Han Dong-hoon wari umuyobozi w’ishyaka riri ku ubutegetsi ‘People Power’, yeguye ku mirimo ye nyuma yuko mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko yatoye yemeza kweguza Perezida w’icyo gihugu Yoon Suk-Yeol.

Han yagaragaje ko ubuzima bwe butaba bumeze neza mu gihe yakomeza kuba umuyobozi w’iri shyaka kuko na we ari mu bashyigikiye icyemezo cyo kweguza perezida mu mpera z’icyumweru gishize.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Han atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, Urukiko rwatangaje ko rwatangiye gusuzuma ubwegure bwa Perezida Yoon ndetse rurimo kwiga ingengabihe y’urubanza rwo kumweguza nubwo nta yandi makuru yatangajwe.

Bitegenyijwe ko runashyiraho itariki y’iburanisha ryo mu ruhame, nubwo bitaramenyekana niba Yoon azitabira.

Han, yabaye inshuti ya hafi ya perezida Yoon, yanabaye Minisitiri w’Ubutabera, yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na Perezida nyuma yuko  afashe ibyemezo bihungabanya igisirikare, binateza umwiryane mu banyagihugu.

Ni mu gihe abategetsi muri Koreya y’Epfo bari gukora iperereza ku birebana n’icyemezo cyafatiwe Perezida Yoon.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Abadepite 204 bemeje umwanzuro wo kweguza Yoon muri 85 bawurwanyije, nyuma ahita ahagarikwa ku mirimo ye, itangira gukorwa na Minisitiri w’Intebe nka Perezida w’agateganyo.

Abaturage babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Séoul kubera ibyishimo byo kweguza perezida abandi bajya mu mihanda bigaragambya bagaragaza ko batabyishimiye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE