Koreya ya Ruguru yahize kongera umuvuduko mu gukora intwaro kirimbuzi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo bikomeje imyitozo ya gisirikare, ahita ategeka   igihugu cye kongera ingufu mu gukora intwaro kirimbuzi no kwagura igisirikare.

Ubwo yasuraga ingabo ze kuri uyu wa Kabiri Kim Jong Un yavuze ko imyitozo y’ibyo bihugu igaragaza intego mbi kandi ari ikimenyetso kigaragaza icyifuzo cyabo cyo guteza intambara.

Yashimangiye ko Koreya ya Ruguru igomba kwagura vuba gahunda yayo y’intwaro za kirimbuzi, ashyira imbere ibyo yise ‘ibice bya kirimbuzi’.

Imyitozo y’umwaka yiswe ‘Ulchi Freedom Shield’ yatangijwe muri iki cyumweru, ikomatanya imyitozo ikomeye yo ku butaka no kurushaho kwagura no kongera ubushobozi bwo gusubiza ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo bavuga ko ari ubushobozi kirimbuzi bwa Koreya ya Ruguru buri kwiyongera.

Nubwo Kim avuga ibyo ariko Amerika na Koreya y’Epfo bavuga ko imyitozo yabo ari iy’ubwirinzi gusa, ariko Pyongyang ihora iyirwanya ivuga ko ari imyiteguro mibi cyane yo gutera igihugu.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko impungenge za Koreya ya Ruguru ziteganyijwe mu ngingo z’ibiganiro zizagarukwaho, bizabera i Washington DC hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Koreya y’Epfo mu gihe kiri imbere.

Perezida Kim Jong Un atewe impungenge n’imyitozo y’ingabo za Amerika na Koreya y’Epfo
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE