Koreya ya Ruguru yagerageje misile yambukiranya imigabane

U Buyapani buravuga ko Koreya ya Ruguru yaba yagerageje misile yambukiranya imigabane nk’uko Ikinyamakuru CNN cyabitangaje. Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya rutura, misile (ICBM) mu myaka irenga ine ishize, none Koreya ikaba yongeye kubikora ubwo Abayobozi b’Iburengerazuba bateraniye mu nama y’umutekano i Bruxelles mu Bubiligi.
Minisiteri y’Ingabo y’u Buyapani yatangaje ko itekereza ko iyo misile yo mu bwoko bwa ICBM yagurutse ku butumburuke bwa kilometero 6000, iyo misile ikaba yaguye mu mazi ku nkombe z’Iburengerazuba bw’u Buyapani.
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ingabo w’u Buyapani, Makoto Oniki, yatangarije abanyamakuru ko ubwo butumburuke bwerekana ko ari “ubwoko bushya bwa ICBM”. Oniki yavuze ko misile yaguye mu karere k’ubucuruzi mu Buyapani, ku bilometero 170 mu burengerazuba bwa Cape Tappi mu majyaruguru y’ikirwa cya Honshu cy’u Buyapani.
Iraswa ryo kuri uyu wa Kane rya Koreya ya Ruguru n’irya 11 muri uyu mwaka, harimo rimwe ryo ku wa 16 Werurwe bikekwa ko ryapfubye, ndetse n’igeragezwa ryayo rikaba ryararashe ku butumburuke burebure kuva mu Gushyingo 2017, ubwo yoherezaga misile Hwasong-15 ku butumburuke bwa kilometero 4,475.
Minisiteri y’ingabo za Amerika yatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi, Pyongyang kandi yarashe izindi misile ku wa 26 Gashyantare na 4 Werurwe, Ikomeza igira iti birashoboka ko yari igamije kugerageza sisitemu nshya ya ICBM.
Ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gace k’inyanja ya Pasifika bwatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi Amerika ikomeje “ibikorwa byo gukusanya amakuru, kwitegura no kugenzura” bitewe na Koreya ya Ruguru nyuma y’ibisasu bya misile biherutse kuraswa.
Iki cyemezo ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwa Biden ko bugomba gushyiramo ingufu nyinshi za gisirikare kugira ngo Amerika n’abafatanyabikorwa bo mu karere nka Koreya y’Epfo n’u Buyapani birindwe igeragezwa rya misile bya Koreya ya Ruguru.
Ati: “ Ni itegeko kongera ingufu mu bikorwa by’ubutasi, kugenzura, no gushakisha amakuru mu gace k’Inyanja y’umuhondo (Yellow Sea), ndetse no kongera ingufu mu ngabo zacu zirwanisha misile mu karere”.
Mu cyumweru gishize, ingabo za Amerika zakoze imyitozo ku kirwa cya Koreya no hafi yayo kugira ngo zerekane ko ziteguye nyuma y’ibikorwa bya Koreya ya Ruguru.
Burigade ya 35 y’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zimukiye ahantu hitaruye, zifite umwanya wo kwirwanaho mu gihe cy’intambara, zubahiriza sisitemu ya misile Patriot, kandi zikora ibikorwa mu buryo bwo kwigana hirindwa indege na misile, nk’uko byatangajwe n’ingabo z’Amerika muri Koreya.
Ingabo za Amerika n’amato yazo 7 zirwanira mu mazi mu Buyapani zerekanye ingufu mu nyanja y’umuhondo ku nkombe y’Iburengerazuba bwa Koreya y’Epfo.
Ku wa Kane birashoboka ko hashyirwaho kandi ibyumweru bibiri gusa nyuma y’uko Koreya y’Epfo itoye Perezida mushya Yoon Suk Yeol, biteganyijwe ko azafata umurongo utoroshye mu guhangana na Koreya ya Ruguru kurusha Moon Jae-in.