Korea y’Epfo: Inteko Ishinga Amategeko yeguje Perezida Yoon

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yeguje Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk-Yeol.
Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza Perezida Yoon atangaje ibihe bidasanzwe bya gisirikare bitavuzweho rumwe.
Abatoye iki cyemezo biganjemo abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo.
Ikinyamakuru Associated Press(AP), cyatangaje ko icyemezo cyo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol cyafatiwe mu murwa mukuru Seoul, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, nyuma yo kumukoraho iperereza bakemeza ko yaranzwe no gufata ibyemezo byatumye mu gihugu havuka umwiryane.
Biteganyijwe ko kugira ngo Perezida Yoon yamburwe ububasha nka Perezida no gukurwa mu nshingano bishobora gukorwa nyuma y’aho ahawe inyandiko ibigaragaza kandi zikanashyikirizwa Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Korea y’Epfo.
Urukiko na rwo ruzaba rufite iminsi 180 yo gufata umwanzuro kuri icyo cyemezo niba azeguzwa bya burundu cyangwa akongera gusubizwa inshingano ze zo kuba Perezida w’Igihugu.
Biteganyijwe ko mu gihe Perezida Yoon yaba yegujwe, hategurwa amatora atagomba kurenza iminsi 60 uhereye igihe yegurijwe, ataraba ngo hatorwe ugomba kumusimbura ku butegetsi.