Korali y’ADEPR Kimisange yateguye icyumweru cy’Ivugabutumwa

Korali Jehovah Nissi ibarizwa kuri ADEPR Kimisange muri Paruwasi Gatenga, Ururembo rwa Kigali, yateguye icyumweru cy’ivugabutumwa kizatangira ku Cyumweru tariki 16-22 Ukwakira 2023.
Jehovah Nissi ni Korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Uwanyemeye, Yesu yarishyuye’ n’izindi.

Ivugabutumwa rya Korali Jehovah Nissi rizibanda n’ijambo ry’Imana ryo muri Zaburi: 145:4-7.
Uwiringiyimana Theogene, umuyobozi wa Korali Jehovah Nissi, yabwiye Imvaho Nshya ko hatumiwe Adonai Choir ibarizwa kuri ADEPR Gatsata.
Korali Jehovah Nissi yatangijwe ari Korali y’ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) mu 2000.
Ni Korali kandi yanyuzemo abafite amazina akomeye nka Pasiteri Emmanuel Ndayizeye uyobora ADEPR Kicukiro Shell-English Service.
Kugeza ubu Korali Jehovah Nissi igizwe n’abaririmbyi 60 bakorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kimisange.
KAYITARE JEAN PAUL
Claudette Ishoborabyose says:
Ukwakira 10, 2023 at 9:13 amWouuuu!
Imana ikomeze ibagure muri byose kdi ibahe imigisha ndetse izanabashyigikire muri ikigiterane barimo kwitegura!!!
Imbaraga n’amavuta kdi umuhate wanyu si uwubusa ku mwami!
Mbakunda cyane ariko yesu akandusha!
Mugire amahoroo!!!!!