Korali Baraka igiye gukora igitaramo kizakusanyirizwamo mituweli

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 1, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Korali Baraka yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igeze kure imyitegiro y’igitaramo cyiswe ‘Ibisingizo Live Concert’ kizanakusanyirizwamo ubwishingizi mu kwivuza (Mituelle de Sante) zizahabwa imiryango itishoboye 300.

Ubuyobozi bwa Korari Baraka buvuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo igeze kuri 99% kuko habura iminsi mike, ku rundi ruhande bavuga bagize igihe cy’imyiteguro ihagije.

Ni bimwe mu byo bagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba w’itariki 30 Nzeri 2025, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo igeze.

Uretse kuramya no guhimbaza bizaranga icyo gitaramo ubuyobozi bwa Korali Baraka buvuga ko batakwishimira kubona bagenzi babo babayeho nabi ariyo mpamvu muri icyo gitaramo hazakusanywa amafaranga yo kwishyurira imiryango 300 ubwisungane mu kwivuza nk’uko Perezida wa Korali Muhayimana Jean Damascène abivuga.

Ati: “Ubusanzwe mu kwezi kwa Cyenda, ‘ADPR Nyarugenge’ tugira ukwezi twise ‘Ukwimpuhwe’ aho twishyurira imiryango itishoboye mituweli.

Ubu rero nka korali twiyemeje gushaka uburyo bwo kwishyurira Mituweli abantu 300 batashoboye kubona uko biyishyurira, muri iki giterane mu buryo bw’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro ni byo tuzakora.”

Bagaruka ku cyatumye bahitamo ijambo ‘Ibisingizo’ ubuyobozi bw’iyo Korali bwagaragaje ko bwarihisemo nk’ijambo rimwe ryagaragaza ishimwe bafite ku mutima ry’ibyo Imana yabanyujijemo ikabibarindiramo mu myaka isaga 40 bamaze bakora umurimo w’Imana cyane ko harimo ibihe bigoye banyuzemo.

Umwe mu bagize ubuyobozi bwa Korali yagize ati: “Mu myaka tumaze mu murimo w’Imana hari byinshi bigoye twanyuzemo cyane cyane mu ngendo zimwe na zimwe twakoraga tujya mu murimo w’Imana harimo n’impanuka ariko turifuza gushima Imana ko ibyo byose yabiturindiyemo.”

Yakomeje avuga ati: “Ni byinshi umuntu anyuramo bikaba byaherana umutima bikanatwara ibyiringiro bye ariko mu bibi n’ibyiza ufite Kirisitu Yesu aramukomeza agahora ashima, ni cyo twifuza ko abazaza bazatahana.”

Biteganyijwe ko nyuma y’icyo gitaramo bazakomeza ivugabutumwa bagatangira no kujya bagera hanze y’urusengero kugira ngo bibande no kuri babandi baba batageze mu rusengero bityo nabo bakizwe, babone Yesu bashobore gutsinda ibibatera kwiheba babone imbaraga zo gushima mu byiza no mu bibi.

Uretse Korali Baraka izataramira abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe ‘Ibisingizo Live Concert’ izataramana n’izindi Korali zikunzwe nka Korali Iriba ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Taba, Korali Besalel ibarizwa kuri ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team na The Light Worship Team (CEP ULK).

Korali Baraka ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 120. Yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1982 ikaba imaze imyaka 43 ikora.

Korali Baraka yamenyekanye mu ndirimbo ‘Nakwitura iki?, Inyabushobozi, Gusenga k’umukiranutsi, Yeruzalemu, Amakamba n’izindi ndirimbo zakunzwe na benshi.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Ibisingizo Live Concert’ kizaba tariki 04-05 Ukwakira 2025 kuri ADEPR Nyarugenge.

Perezida wa Korali Baraka avuga ko bazakusanya Mituweli de Sante imiryango 300 itishoboye mu giterane
Sifa Dorcas avuga ko ar’umugisha kuri Korali iriba kwifatanya na Korali Baraka
Umumararungu Clare wo muri korali Basalel, avuga ko biteguye gutanga ubutumwa bwose Imana izabatuma ku bantu bayo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 1, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE