Komiseri Mukuru wa RCS yaburiye abagororwa bafite amayeri yo kwinjiza ibitemewe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 7, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Uruzinduko rw’akazi Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi, yagiriye mu Igororero rya Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba abagororwa bafite amayeri yo kwinjiza ibitemewe mu Igororero kubireka.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, ubwo yasuraga Igororero rya Rusizi agamije kureba imibereho y’abahagororerwa muri rusange.

Bimwe mu bimaze gufatirwa mu igororero rya Rusizi, harimo telefoni n’ibikoresho bijyana na yo, ibikoresho by’amashanyarazi, amafaranga, amafarini n’ibindi byifashishwa mu gukora inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi, yagiranye ibiganiro n’abagororwa ndetse n’abo mu miryango yabo.

Yagize ati: “Abantu bakoresha amayeri yo guhisha ibitemewe, haba mu inkweto, mu myenda , rwose mu byirinde. Abo muza gusura batekane, namwe mutekane, mwese mutekane.”

Isaie Murwanashyaka umwe mu bafite ababo bafungiye mu igororero rya Rusizi, we agira ati: “Ahubwo njye babinyeretse ndatungurwa, ntabwo ari byiza cyane kuko nta muntu ufunze ugomba gukoresha telefoni kuko umuntu ufunze aba azi ko ari mu bihano kandi arimo kugororwa.

Umuntu usura azanye ibyo bibazo urumva ko ni ushaka gusenya igihugu, ntagamije kubaka.”

Zainabu Bahati na we avuga ati: “Biragayitse kandi ni bibi rwose ushobora gufatwa na we ashobora guhanwa n’amategeko kuko na bo baba bangiza abantu nta muco baba bafite mu bantu.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) butangaza ko mu mezi umunani ashize ku bufatanye n’izindi nzego, bumaze gufata abagera kuri 75 bagerageza kwinjiza mu magororero ibibujijwe n’amategeko barimo 15 bafunze mu gihe abandi 60 bajyanywe mu bigo ngororamuco.

Igororero rya Rusizi rigororerwamo abagera ku 3 480. Muri rusange abamaze gufatwa binjiza ibijujijwe mu magororero, ni 75 barimo 15 bafashwe binjiza ibiyobyabwenge.

Amafoto: RCS

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 7, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE