Koleji ya CBE muri Kaminuza y’u Rwanda yabonye Umuyobozi mushya

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko ubuyobozi bwa Koleji bwahindutse aho Dr. Joseph Nkurunziza yasimbuye Dr. Rutayisire Pierre Claver nk’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo.
Dr. Joseph Nkurunziza yijeje ko azazamura ukwigaragaza kwa UR mu nzego zirimo urw’ubushakashatsi.
Yijeje kandi gushishikariza abarimu kongera ubumenyi bakagera ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu rwego rw’icungamutungo, icungamari, ubucuruzi n’ibarurishamibare.
Dr. Rutayisire Pierre Claver yasimbuye kuri iyo mirimo, na we yashimangiye ko hakenewe kongera umubare w’abarimu bigisha ubucuruzi n’icungamutungo bafite PhD.